Umusaruro w’amabuye y’agaciro wiyongereyeho 20% mu gihembwe cya mbere cya 2026
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB), bwatangaje ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rwagaragaje izamuka rikomeye mu gihembwe cya mbere cya 2026, aho rwazamutseho 20% nyuma y’igabanyuka rya 1% mu gihembwe nk’icyo cya 2025.