Post
Abantu 13 bapfiriye mu mpanuka y’indege ya ba mukerarugendo
TVPeru yatangaje ko iyo ndege yari itwaye abagenzi 11 ndetse n’abapilote babiri, bose bakaba baguye muri iyo mpanuka.
Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu ubwo iyo ndege nto yari mu rugendo rwo kurebera ibishushanyo bya kera bya Nazca, ahantu nyaburanga benshi basura kubera amateka y’ibi bishushanyo n’uburyo bigaragara mu buryo budasanzwe iyo ubirebeye hejuru.
Kugeza ubu ntiharagaragazwa icyateye iyi mpanuka. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku cyahanuye iyi ndege.
