Tugiye kubisubukurira aho byasubikiwe – Safi Madiba ku gitaramo cy’amateka cya Urban Boyz i Rubavu
Imyaka hafi icyenda irashize Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo aribwo bari kumwe ku rubyiniro nk’abagize Urban Boyz. Igitaramo cyabahuje bwa nyuma cyabereye i Rubavu, none uwo mujyi ni na wo bagiye kongeramo kwandika amateka mashya y’iri tsinda.