Post
Ikanzu igaragaza amateka y’u Rwanda, yaciye agahigo ku Isi ijya muri Guinness World Records
Mu bigize iyi kanzu harimo n’igice cyakozwe n’abagore batandatu bo mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda. Iki gice kigaragaza amateka akomeye arimo urugendo rwo kuva mu bihe by’ububabare no gukira.
Iyi kanzu yakozwe mu mushinga w’ubuhanzi wo guhuza abantu batandukanye ku Isi, watangijwe n’Umwongereza w’umuhanga mu byo guhanga imideli, Kirstie Macleod. Umushinga watangiye mu 2009 urangira mu 2023, nyuma y’imyaka 14 ubwo imirimo yo kudoda iyi kanzu yarangiraga.
Guinness World Records yaje guha uyu mushinga icyubahiro cyo kuba ari wo mushinga munini ku Isi w’ibijyanye n’ubudozi buhuriweho n’abantu benshi bo hirya no hino ku Isi.
Iyi kanzu ikozwe mu budodo bwitwa silk dupion, ipima ibiro 6,8, ikaba yarakozwe n’abantu 380 barimo abagore 367, abagabo 11 ndetse n’abantu batibona muri ibi byiciro byombi. Umuto mu bayikoze yari afite imyaka itandatu, mu gihe umukuru yari arengeje imyaka 80.
Kirstie Macleod yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi kanzu cyari ugutanga urubuga ku bantu bafite amajwi adakunze kumvikana, cyane cyane abari mu bihe bigoye.
Yagize ati “Iyi kanzu ni ikimenyetso gikomeye cy’umugore kandi igaragaza umuntu n’imiterere ye. Nabonye ko ari uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa ku bijyanye n’ubuzima bw’abantu.”
Mu myaka 11 ya mbere y’uyu mushinga, Macleod yawukoraga nta nkunga y’amafaranga afite, aho yoherezaga ibice by’imyenda mu bihugu bya Afurika, Aziya, Amerika n’u Burayi, ndetse akiyishyurira abakoraga ubudodo.
Mu bigize iyi kanzu harimo n’igice cyakozwe n’abagore batandatu bo mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda. Iki gice kigaragaza amateka akomeye arimo urugendo rwo kuva mu bihe by’ububabare no gukira.
Macleod yavuze ko igishushanyo cyakozwe n’abo bagore bo mu Rwanda kigaragaza “amahano ya Jenoside ndetse n’urugendo rwo kongera kubaka ubuzima bwuzuye n’umuryango mushya w’abagore bafatanyije.”
Usibye u Rwanda, iyi kanzu yanakozweho n’abandi bantu bo mu bice bitandukanye by’isi. Abagore babiri b’Abanya-Palestine bari mu nkambi y’impunzi muri Liban, bakoze igice cyo ku bitugu by’iyi kanzu mu 2009.
The Red Dress imaze kugaragazwa ahantu hatandukanye ku Isi, harimo ku Muryango w’Abibumbye i Genève no mu nzu ndangamurage zitandukanye. Gusa kugeza ubu abantu 28 gusa ni bo bayambaye.
Kirstie Macleod yavuze ko abantu benshi bifuza kuyambara mu birori bitandukanye.
Kuri ubu iyi kanzu iri kumurikirwa mu Nzu Ndangamurage ya Brisbane muri Australie, aho izakomeza kugaragara kugeza ku wa 13 Nzeri 2026, mbere yo gukomereza urugendo rwayo mu Rwanda mu Ugushyingo 2026 ndetse ikazagera mu Bwongereza mu 2027.
Kwamamaza iyi kanzu mu Rwanda bizaba ari amahirwe yo kugaragaza uruhare abahanzi b’Abanyarwanda bagize muri uyu mushinga w’amateka.

