Editorial Workspace
IGIHE content backend
This theme is intentionally minimal. Public presentation belongs to the headless frontend; WordPress remains focused on content operations, previews, workflows, and publishing safety.
Headless status
Frontend not connected
No headless frontend URL is configured yet. This theme remains usable for editorial work, but frontend preview links are unavailable.
Latest content
Amerika yakumiriye robot z’Abashinwa
Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije kwinjiza mu gihugu ubwoko bushya bwa robot zikorerwa hanze, kubera impungenge ko zishobora guteza ibyago ku mutekano w’igihugu.
Rulindo: Abana bafungiranye Se ubabyara nyuma yo kubima amafaranga yagurishije inka
Umugabo wo mu Karere ka Rulindo, yavuye mu rugo ajya kubitsa kuri banki amafaranga yagurishije inka, nyuma atashye, abana be bamubaza aho yayashyize, abasubiza ko atayafite ahubwo yayabikije, bafata umwanzuro wo kumufungirana mu cyumba.
Rurageretse hagati ya Infantino na UEFA
Impaka zikomeye zongeye kubura mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi nyuma y’uko FIFA itangaje ko ifite gahunda yo kwinjiza abashoramari bigenga mu bikorwa by’ubucuruzi by’Igikombe cy’Isi, igitekerezo cyamaganiwe kure n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ivuga ko umupira w’amaguru udakwiye gufatwa nk’igicuruzwa gishobora kugurishwa.
Drone ya AFC/M23 yazengereje abasirikare b’u Burundi, bahunga kibuno mpa amaguru
Mu bihe bigoye Ingabo z’u Burundi zagiriye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo ibyo mu rugamba rwabereye muri Komini Minembwe n’ibice byo hafi yaho mu ntangiriro za Nyakanga 2026 kuko zarashweho bikomeye, ziva mu birindiro byinshi zagenzuraga.
Burkina Faso: Itegeko ryo kugenzura amadini ryaciye igikuba; Perezida Traoré yanze ko igihugu kigendera kuri Islam
Itegeko rishya rigenga amadini muri Burkina Faso ryahinduye umubano wari usanzwe hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Traoré n’abayobozi bamwe b’idini ya Islam. Ryakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’aba-imam, ifungwa ry’imisigiti, imyigaragambyo ndetse n’ibibazo byageze no mu bari basanzwe bashyigikiye ubutegetsi.
Ibyo wamenya kuri SuperNori, AI yagufasha imirimo ya buri munsi yo mu rugo
Tekereza kubyuka mu gitondo ugasanga umuhanda usanzwe unyuramo wafunzwe cyangwa urimo umubyigano ukabije. Mbere y’uko ubimenya, ikoranabuhanga rikakumenyesha ko ugomba guhaguruka kare, rikakwereka indi nzira ndetse rikagusaba uburenganzira bwo kugutegurira imodoka ikugeza aho ujya.
Ibitaravuzwe ku buvuzi budasanzwe bwatabaye ubuzima bw’uruhinja rw’iminsi 11 mu Bitaro bya Faisal
Uruhinja rw’umuhungu rwari rumaze iminsi 11 ruvutse rwabazwe umutima mu buryo budasanzwe mu Bitaro bya Faisal i Kigali, nyuma y’uko inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bana, Dr. Sagi Assa wo muri Israel, afashe urugendo rumwerekeza mu Rwanda gufasha abaganga muri iki gikorwa.
Minisitiri Nduhungirehe yamaganye amasezerano mashya ya RDC na FDLR
Mu gihe u Rwanda rugaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano warwo akaba ari nayo mpamvu rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko wabwemereye kurambika intwaro binyuze mu masezerano byagiranye.
FERWAFA igiye guhabwa hafi miliyari 30 Frw
Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyizeho gahunda nshya yo gutanga inkunga ishobora gusiga buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru riyigize, harimo na Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ribonye agera kuri miliyoni 20$ (miliyari 29,2 Frw) mu myaka ine iri imbere mu rwego rwo kongera ishoramari mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi.