Post
Ibitaravuzwe ku buvuzi budasanzwe bwatabaye ubuzima bw’uruhinja rw’iminsi 11 mu Bitaro bya Faisal
Amakuru yashyizwe hanze n’Ibitaro bya Faisal agaragaza ko igikorwa cyo kuvura uru ruhinja cyabaye ku wa 22 Nyakanga 2026.
Dr. Assa, uyobora ishami rishinzwe kuvura indwara z’umutima mu bana hakoreshejwe uburyo budasaba kubaga umutima ku Bitaro bya Wolfson Medical Center muri Israel, yageze i Kigali avuye mu gihugu cye nyuma yo gutumirwa na mugenzi we w’Umunyarwanda, Dr. Gerard Misago, wahoze ari umunyeshuri we mu masomo y’ubuvuzi muri Israel.
Uyu muganga yakoze urugendo rurenze kilometero 4.000 kugira ngo afashe itsinda ry’abaganga b’Abanyarwanda mu kuvura uru ruhinja rwari rufite ikibazo gikomeye cy’umutima. Nyuma y’igikorwa cyo kubaga uyu mwana cyabaye ndetse kikagenda neza, yahise asubira muri Israel kuri uwo munsi.
{{Uruhinja rwari rufite ikibazo cy’umutima gishobora guteza urupfu}}
Uru ruhinja rwiswe Angel rwavutse rufite ikibazo kizwi nka critical pulmonary valve stenosis, aho umutsi w’umutima ujyana amaraso mu bihaha uba ufite ikibazo, bigatuma amaraso atagera ku bihaha uko bikwiye. Iki kibazo gishobora gutera kubura umwuka uhagije mu mubiri no kunanirwa k’umutima iyo kidakurikiranwe vuba.
Angel yavutse ari impanga mu muryango wo mu cyaro mu Rwanda. Yanyujijwe mu bitaro bine byo mu Ntara mbere yo kugera mu Bitaro bya Faisal i Kigali, aho abaganga basanze ubuzima bwe buri mu kaga.
Dr. Misago yahamagaye Dr. Assa kubera ibyago byari biri mu kubaga umwana wari ufite ibiro 2,6 gusa. Ubu buryo bwari ubwa mbere bukorewe mu Rwanda ku mwana w’imyaka mike nk’iyo, ku buryo abaganga bahisemo kubukorera hamwe kugira ngo bagabanye ibyago.
Abaganga bakoresheje uburyo bwitwa balloon pulmonary valvuloplasty, aho bashyira agapira gato (catheter) mu mitsi y’amaraso kugira ngo bagere ku mutima maze bafungure ahantu hafunganye, bitabaye ngombwa ko bafungura igituza ngo babage umutima.
Ubu buryo busaba ubuhanga bukomeye kuko aka gapira kagombaga kunyuzwa mu mitsi mito cyane igana mu mutima w’umwana ukiri muto cyane. Ikosa rito mu kugashyiramo ryashoboraga gutera ikibazo gikomeye ku mutima.
Igikorwa cyayobowe na Dr. Gerard Misago afatanyije na Dr. Sagi Assa ndetse na Dr. Christine Niyibogora, umuganga w’Umunyarwandakazi w’inzobere mu gutera ikinya abana bafite indwara z’umutima, na we wize muri Israel binyuze muri gahunda ya Save a Child’s Heart.
Nyuma y’ubu buvuzi, umutsi w’umutima wa Angel warafunguwe neza, mu masaha make ahita atangira kumererwa neza, avanwa ku mashini imufasha guhumeka yongera guhura na nyina kugira ngo amwonse. Ubu ari gukurikiranwa mu cyumba cyita ku barwayi barembye (ICU).
{{“Intego y’umwarimu ni ugufasha umunyeshuri kwigenga”}}
Dr. Assa yavuze ko icyamushimishije atari ukuza gukora igikorwa cy’ubuvuzi gusa, ahubwo ari ukubona ko abaganga b’Abanyarwanda bamaze kugira ubushobozi bwo kuvura indwara zikomeye z’umutima.
Ati “Akazi k’umutoza ni ugufasha uwo atoza kwigenga, si ukumugira umuntu uhora amwishingikirizaho. Naje kumushyigikira, ariko uwari uyoboye igikorwa ni we.”
Uyu muganga yavuze ko kubona Dr. Misago n’itsinda rye bakora neza mu gihe cy’igikorwa gikomeye bigaragaza ko u Rwanda rumaze kugira ubushobozi bwo kuvura indwara zikomeye z’umutima ku bana.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’amezi make Dr. Misago agarutse mu Rwanda avuye mu mahugurwa yamaze imyaka itatu muri Israel.

