Iminota itanu ishobora kugusigira uburwayi bw’igihe cyose – Dr Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko kuba mu 2025 byagaragaye ko Abanyarwanda barwaye SIDA bagabanutseho 0.5% bitavuze ko ari ubwandu bushya bwagabanutse kuri icyo kigero, ahubwo ko bishingiye ku byiciro by’imyaka y’abakoreweho ubushakashatsi.