Mu mafoto 100: Ibyaranze igitaramo ‘Spinny & Friends’ cyahurije abarenga ibihumbi 10 i Gahanga
PostNsengiyumva EmmyJuly 19, 2026
Nubwo iki gitaramo cyabereye hanze gato y’umujyi rwagati wa Kigali, ntibyabujije abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, kuhahurira bagamije kwishimana no gususurutswa n’umuziki.
Uretse urubyiniro runini rwari rwubatse mu buryo bugezweho ndetse n’imitako yari irimbishije ahabereye igitaramo, kimwe mu byagaragaye cyane ni ubwitabire budasanzwe bw’abakunzi b’umuziki bari bakitabiriye.
Bivugwa ko nibura abantu barenga ibihumbi 10 baguze amatike yo kwitabira iki gitaramo cyabereye i Gahanga.
Iki gitaramo cyatangiye hakiri kare kuko guhera Saa Munani z’amanywa, abantu ba mbere bari batangiye kwinjira, banasusurutswa n’umuziki wavangwaga na Vega Drift. Nyuma ye hakurikiyeho aba-DJ barimo DJ Pyfo na Selector Jay.
Nyuma yabo, DJ Inno na Fem DJ bakomeje gususurutsa abakunzi b’umuziki, maze uko bwiriraga bwira n’ibyishimo bikomeza kwiyongera.
Hakurikiyemo Joxxy Parker, wasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo ku rwego rwo hejuru mbere yo gusiga urubyiniro DJ Marnaud na DJ Dash.
Ahagana Saa Sita z’ijoro, DJ Spinny yageze ahabereye igitaramo ahita azamuka ku rubyiniro, asangaho itsinda ry’abacuranzi be. Yahuje kuvanga imiziki n’umuziki ucurangwa mu buryo bwa Live, ibintu byashimishije benshi mu bari bitabiriye.
Nyuma y’isaha n’igice asusurutsa abakunzi be, ku rubyiniro hahise hajya Kabza De Small, wari umuhanzi mukuru w’umunsi.
Kabza De Small yacuranze wenyine mu gihe cy’isaha imwe, mbere yo kongera kwakira DJ Spinny, bafatanya gususurutsa abari bitabiriye mu minota 45. Nyuma basoje igitaramo basiga Vega Drift ku rubyiniro, wakomeje kuvanga imiziki mu gihe abantu batangiraga gutaha.
Iki gitaramo byitezwe ko kigomba gukomeza ku wa 19 Nyakanga 2026 aho abitabiriye icy’umunsi wa mbere bemererwa kwinjira ku munsi wa kabiri nta kindi kiguzi basabwe.
Uretse kurebana umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi abitabira iki gitaramo baraza gususurutswa n’abarimo The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka bo muri Uganda.
Abacuruzi bahawe umwanya wo gucururiza ahabereye iki gitaramoUyu we ari mu bahageze ku zuba rya kareAbahageze hakiri kare wabonaga ko binjiraga nta gihungaInkumi z'ikimero zari zateguwe ngo zifashe abantu kumenya neza ibyicaro byaboZuba Mutesi ati "Amahoro n'urukundo kubo duhuriye hano!"Zuba Mutesi ari mu bageze ahabereye iki gitaramo hakiri kareUrubyiniro rw'iki gitaramo rwemeje abatari bake bijyanye n'uko rwari rwarimbishijweUwicyeza Pamella na we yahawe aho gucururiza imyenda ye yise 'Fly Mama Africa'Buri wese yari yakoze ku myenda yo kujyana mu biroriMbere yo kwinjira ahabereye igitaramo babanzaga gufata agafoto k'urwibutsoHari hateguwe aho abinjira muri iki gitaramo bafatira amafoto y'urwibutsoAbenshi mu bitabiriye iki gitaramo bahageraga mu matsinda nk'inshutiSi ngombwa abafotoza camera, telefone zabo na zo zisigaye zibyikorera bakabona amafoto y'urwibutsoUmwe mu nkumi zari zarimbiye iki gitaramoImyenda y'ibirori yari yitaweho muri iki gitaramoUmubyinnyi Miss Money ni umwe mu bitabiriye iki gitaramoUyu we yari yitwaje idarapo rya UgandaDJ Pyfo yasusurutsaga abakunzi b'umuziki bari bakomeje kwiyongera ahabereye iki gitaramoUbwo DJ Alisha yari ahingutse ahabereye iki gitaramoNubwo atagombaga gucuranga, DJ Alisha yagiye gushyigikira bagenzi beFem DJ yavangaga imiziki afashwa na Zuba Mutesi washyushyaga abantuZuba Mutesi yafashije Fem DJ gushyushya abantuAha ni hamwe bakubwira ko igitaramo cyatangiye gufata irangiJoxy Parker nawe ni uku yahingutse ahabereye iki gitaramoUyu we yabyinnye abantu bigira hirya bahinduka abafanaDJ Sonia na DJ Ira bageze ahabereye iki gitaramo babanje gufatana ifoto y'urwibutsoAhabereye iki gitaramo hari hamaze kuzuraJoxy Parker yabanje gufata amafoto y'urwibutso mbere yo kujya ku rubyiniroAkanyamuneza kari kose hagati ya DJ Ira na DJ Sonia bari bageze ahabereye iki gitaramo bari kumweDJ Sonia uri mu ba DJ bahagaze bwuma mu Rwanda, yari yitabiriye iki gitaramo gushyigikira bagenzi beJoxy Parker yasusurukije abakunzi be muri iki gitaramoJoxy Parker ni umwe mu bavanga umuziki bamaze kuzamura izina ryabo mu RwandaDJ Lamper yari yaserukanye n'umukunzi we muri iki gitaramoDJ Marnaud yongeye gushimangira ko ari umwe mu beza u Rwanda rufiteUbundi aha baba bashaka kukubwira ko ikibuga cyakubise cyuzuye abantuKubona aho ushyira ikirenge byasabaga gushishoza ko nta wundi ukandagiyeDJ Spinny yageze ku rubyiniro yakiranwa urugwiroDJ Spinny nawe ntiyigeze atenguha abakunzi be bari bamutegereje ari benshiAhagenewe kujya abantu muri iki kibuga hari hakubise huzuyeDJ Spinny hari aho yageze atangira kujya aririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo aba anacurangaDJ Spinny yari yitwaje abacuranzi bagiye bamufasha muri zimwe mu ndirimbo yacuranzeDJ Spinny yanyuzagamo agafatanya n'abacuranzi beKabza De Small wo muri Afurika y'Epfo ari mu basoje iki gitaramoUbwitabire bwari hejuru muri iki gitaramoKabza De Small yishimiwe bikomeye muri iki gitaramoSpinny na Kabza De Small bageze aho bafatanya gucurangira abakunzi b'umuziki