Uwari umukomando ukomeye wa FDLR yahindutse ibuye ry’ifatizo mu Ngabo z’u Rwanda: ACP Kuradupagase
ACP Augustin Kuradupagase wahoze mu Ngabo za Leta ya Habyarimana Juvenal yasobanuye ko ubwo yinjiraga mu Rwanda nk’umucengezi mu 1997 ari bwo yanahisemo kwishyikiriza Inkotanyi kuko yabonaga yatsinzwe urugamba.