Post
Impeshyi yageze: Inyugu zo kurara wambaye ubusa kugeza no ku mabanga yo mu gitanda
Ibi ni na ko bitubwira ko dukwiriye kugira ibyo duhindura kugeza mu buriri. Benshi baba barateguye imyambaro itandukanye bambara nijoro abagerageje kuyigobotora bagasigarana umwenda w’imbere.
Icyakora abanganga mu bijyanye n’imibereho bagaragaza ko ubikora haba ahari ibyo ari kwiyima birimo n’ibyiyumvo byo mu gitanda. Iyo bigeze mu bihe by’ubushyuhe bwinshi ho bisa nk’itegeko ku bwo kurengera ubuzima bwawe.
Nubwo impeshyi izahaza ariko iranafasha cyane. Kuko ubu nta wakwihandagaza ngo yiyorose ikiringiti n’ibindi bikomeye. Kurara mu myenda byo ni ikibazo. Ibi ni n’inyungu ku buzima.
Umuhanga mu bijyanye n’ubuzima, Johan Verbraecken, ati “Ku bagore byo, binagabanya ibyago byo kugira za ‘infections zo mu gitsina.”
Abahanga mu by’ubuvuzi kandi bagaragaza ko kuryama utambaye bigira icyo byongera mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye, kuko muba mwuvana neza cyane.
Dr. Verbraecken avuga ko abantu benshi bakunda kuryama bambaye ubusa cyane cyane nk’ababira ibyuya kugira ngo bagabanye icyo kintu.
Bifasha kandi n’abantu bagira ibibazo bizwi nka ‘sleep apnea cyangwa hyperthyroidism’
Sleep apnea ni igihe umuntu agira ibibazo byo guhumeka mu ijoro bikajya bihagarara inshuro nyinshi iyo asinziriye. Ibi bituma umuntu agona, umunaniro n’ibindi.
Hyperthyroidism ni igihe mu muhogo haba hari gukora cyane. Ibi bituma umubiri uvubura imisemburo myinshi ituma umuntu ashyuhirana, umutima ukaba watera cyane, ubwonko bukaba bwagira ikibazo n’ibindi.
Kuryama utambaye bituma umuntu asinzira neza kuko umubiri usohora ubushyuhe uko bikwiriye umuntu agasinzira neza.
Inshuro nyinshi abantu bamaze igihe gito bashakanye bakunze kurara bambaye, kubera ko aba bantu baba bataramenyerana neza ngo bumve bisanzuranyeho.
Impamvu ni uko kurara wambaye ubusa biba bimeze nko kujya mu bwogero mu gihe uwo mwashakanye ari aho hafi akureba. Nubwo muba mubana uba wumva utisanzuye, bifata igihe ngo ubimenyere.
Umuhanga mu bijyanye no gusinzira, Sarah Hertens, ashimangira ko kuryama wambaye ubusa bifite ibyiza byinshi.
Sarah Hertens ati “Bivuze byinshi ku kwigirira icyizere. Abantu baryama bambaye ubusa nta rwikekwe baba bafite batuje. Uba utuje ndetse bikaguha n’amahoro wisanzuye.”
Sarah Hertens yavuze ko ibi binongera umubano wo mu buriri. Ati “Ntabwo navuga ko kurara wambaye ubusa ako kanya bihita bifasha abantu mu buriri, ariko byongera ubushake cyane cyane iyo muryamye mwegeranye cyane.”
Uku kuryama umubiri ku wundi bitanga ibyiyumbo gutuza n’amahoro. Bituma havuburwa umusemburo wa ‘oxytocin; utera ibyishimo, bikagabanya umuvuduko w’amaraso, agahinda gakabije, umuhangayiko bikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
Ku rundi ruhande ariko Sarah Hertens avuga ko bishobora gutuma umuntu ashira amatsiko ya mugenzi we kuko aba akora/abona ahantu hose, amatsiko agashira.
Yavuze ko iyi ari yo mpamvu abantu bahitamo kwambara baryamye kuko bituma umwe agirira amatsiko undi.
Sarah Hertens agaragaza ko abantu badakwiye kwihatira kwambara ubusa mu gihe bitababangukira, ariko ko mu mpeshyi abantu bakwiriye kubyitaho kuko haba hari ubushyuhe bwinshi.
