Ibyo wamenya ku ihagarikwa rya robot zikora imirimo itandukanye mu ngo muri Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza itegeko rishya rikumira iyinjizwa mu gihugu ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite ubwenge buhangano, ibintu abantu benshi bumvaga ko bireba gusa imashini-muntu ‘humanoid robots’; gusa ariko iri tegeko rireba n’ibikoresho byo mu ngo bikoreshwa buri munsi birimo ibikora amasuku n’ibindi.