Post
WhatsApp iri kugerageza uburyo bwo gutandukanya ubutumwa bwamamaza n’ubundi busanzwe
Iyi mpinduka ije mu gihe ikigo cya Meta cyatangaje mu nama yacyo yo gutangaza inyungu y’igihembwe cya kabiri cya 2026, ko andi mafaranga yinjira aturutse mu zindi porogaramu zabo yarenze miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika, ahanini bitewe n’uburyo bukoreshwa kuri Whatsapp yishyurwa ya WhatsApp business.
Kubera ko ibigo by’ubucuruzi birenga miliyoni imwe bikoresha uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kuri iyi porogaramu ikomeje gukundwa cyane n’abasaga miliyari eshatu bayikoresha.
Muri ubu buryo bushya, ikigo kinini cy’ubucuruzi nikizajya kikohereza ubutumwa, WhatsApp izajya ihita ibwimurira muri ya ‘folder’ nshya nyuma y’igihe runaka, aho bari kugerageza igihe ntarengwa kigera ku masaha 24.
Abakoresha iyi porogaramu bashobora guhagarika ubu buryo bwo gutandukanya ubutumwa mu gihe babyifuje.
Ibi bije byuzuzanya n’ingamba zagiye zishyirwaho zo kugabanya ubutumwa bwinshi budakenewe. Mu 2024, WhatsApp yemereye abayikoresha guhagarika kwakira ubutumwa bwamamaza.
Umwaka ushize, yagabanyije umubare ntarengwa w’ubutumwa rusange bwoherezwa ku bantu benshi icyarimwe [broadcast message limits], mu Ukwakira 2025, iki kigo kigabanya umubare w’ubutumwa ibigo by’ubucuruzi bishobora koherereza abantu batabasubiza.
