Post
Zuchu na Diamond Platnumz bagiye kwibaruka
Ibi Zuchu yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abakunzi be amafoto agaragaza inda ye ikuze, ayaherekesha ubutumwa bugaragaza ibyishimo byo kwitegura kwakira umwana we wa mbere.
Diamond yavuze ko umuryango wungutse undi mwana, ni mu gihe Zuchu yavuze ko ubu hari undi muntu abereyeho. Uyu ni umwana wa gatanu wa Diamond Platnumz nyuma ya babiri yabyaranye na Zari, umwe yabyaranye na Tanasha Donna ndetse n’undi yabyaranye na Hamisa Mobetto.
Aya makuru aje nyuma y’igihe gito Zuchu yemeje ko yatandukanye na Diamond, ibintu byababaje abakunzi babo bari bamaze imyaka babakurikirana.
Zuchu na Diamond batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2021, kuva icyo gihe umubano wabo wakunze kurangwa no gutandukana no kongera gusubirana.

