Post
Yiyemeje kuzenguruka isi n’amaguru mu minsi 700
{Nyuma y’Umufaransa Serge Girard, wabashije kwiruka ibirometero 19,110 hagati y’imijyi ya Paris na Tokyo mu gihe kingana n’iminsi 260 mu mwaka wa 2006; undi mugabo w’imyaka 50 yiyemeje kuzenguruka isi agenza amaguru, mu minsi 700 gusa.}
Uyu ni umunya Australia Tom Denniss, uvuga ko agiye kuzenguruka isi yiruka kandi akazabikora mu minsi 700 gusa. Uru rugendo rwa Denniss ruzaba rungana n’ibirometero 29,000 nk’uko bitangazwa na Gentside dukesha iyi nkuru.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa internet ndetse no kuri Twitter, Denniss avuga ko abaturage bamushyigikiye bashobora kuzamukurikira dore ko ngo azagera mu bihugu birenga 25. Uyu mugabo kandi avuga ko atazagera ku mugabane wa Antarctique, kuko ngo kwiruka hejuru y’urubura (glace) bitoroshye na busa.
Ubwo yatangiraga iki gikorwa kuri uyu wa Gatandatu, Denniss yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko yumva ameze neza cyane. Kuri uwo munsi nibwo yari yirutse ava i Opera House mu Mujyi wa Sydney yerekeza i Bondi Beach hombi ho mu gihugu cya Australia.
Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru ‘20minutes’, Tom Denniss yagize ati:”Sinzi uburyo bunogeye nzifashisha ngo imyaka ibiri indi imbere nyisoze neza. Nziruka nerekeza i Burasirazuba kugeza igihe nzagarukira i Sydney.”
Muri rusange uru rugendo ruzaba rungana na ‘Marathons’ 700, bityo namara kurusoza azabasha kujya kwandikwa mu gitabo cya ‘Guiness World records’ nk’umuntu wabashije kuzenguruka isi n’amaguru, kandi mu gihe gito.
Si ubwa mbere uyu mugabo akora igikorwa nk’iki kuko mu mwaka ushize wa 2011, yigeze kugenda ibirometero 1,500 ava i Melbourne yerekeza i Sydney.