Post
Yisanze muri Maroc mu buryo bwa magendu: Ibyo wamenya kuri Kameni waguzwe na Rayon Sports
Mu mezi icyenda ashize ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 25 yaganiriye n’ikinyamakuru Brut Afrique, avuga ku rugendo rwe rugoye kugira ngo abe mu mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Kameni yavuze ko yavukiye mu Mujyi wa Douala, gusa mu bwana bwe anyura mu buzima bugoye kuko yabuze Nyina umubyara afite imyaka itandatu. Icyo gihe bwo yatekereje ko azabeshwaho na ruhago.
Icyo gihe yakiniraga ku byambu biri hafi y’aho yari atuye, akagira mukuru we witwa Koti Epoupa, na we wakinaga umupira w’amaguru.
Yari umukinnyi mwiza, ndetse ni we wamuhaye intangiriro nziza, dore ko nta n’ibibuga byinshi bari bafite, ariko agakomeza kumwereka ko azaba umukinnyi ukomeye.
Yagize ati “Umunsi umwe yanyujije ubutumwa ku nshuti yanjye, arambwira ati ‘Uri umukinnyi mwiza, kandi buri wese aho dutuye aragukunda. Kubera iki utajya gukina i Burayi, ukajya ugaruka gufasha igihugu.”
“Naremeye ariko mubwira ko nta mafaranga mfite, aranyihanganisha ambwira ko byose azabikurikirana by’umwihariko ibirebana n’ingendo. Uko ni ko natangiye urugendo rwanjye, ntabwiye abandi bantu bo mu muryango cyangwa abandi.”
Urugendo rwa mbere barutangiriye muri Niger, banyura muri Algeria, banyura mu butayu bwa Algeria, binjira muri Maroc. Uko ni ko bisanze mu Mujyi wa Oujda. Icyo gihe hari mu 2014, barara mu nkengero z’imihanda y’i Tangier.
Umunsi umwe habuze umuzigo w’umuntu, batazi icyabaye ariko bari ahantu hatari aha nyaho, mu gihe kitari icya nyacyo. Mu kwezi kumwe bahamaze barafunzwe, bajyanwa mu nkiko, ariko umucamanza asanga barengana, gusa basubizwa muri Cameroun.

{{Uko Kameni yasubiye muri Maroc gushaka imibereho}}
Uyu mukinnyi yari yaramenye inzira imujyana muri ibyo bihugu, aza gusubira muri Algeria, ari na ho yakundiye umupira w’amaguru byisumbuyeho.
Ati “Hari umukinnyi wo muri Algeria wakomezaga kumbwira ngo ujye ukomeza ukore cyane. Ntabwo ukwiriye kuba ukiri hano muri Algeria.” Naramusubizaga nti ese ko nta byangombwa ngira, nkaba nta mafaranga ngira, nta kintu mfite?.”
“Ndabyibuka icyo gihe yari amperekeje ntashye angeza aho nabaga, antwaye mu modoka ye. Yampaye amafaranga menshi arambwira ngo ndabizi uzakina umupira w’amaguru, ndakwizeye.”
Aya mafaranga yayifashishije mu kwambuka ajya gushaka mukuru we wari warasubiye muri Maroc, kuko ari we wamufasha kumenyana n’abantu bakina umupira aho yari atuye.
Ati “Ayo mafaranga nayahaye umuntu wambutsa abantu mu buryo bwa magendu. Ni umuntu uzwi kuko icyo gihe yatwambukije turi nka 33, barimo abagore n’urubyiruko. Yatujyanye nka saa Kumi za mugitondo, hari igihu cyinshi cyane ku mupaka wa Maroc na Algeria.”
“Hari umwobo yatunyujijemo aratubwira ngo araje mu minota mike, ariko mu by’ukuri yari yagiye, hanyuma natwe twirwanaho twurira uruzitiro. Kuko ndi muremure, narabafashaga nkabazamura. Abantu 33 narabafashije binjira muri Maroc. Byadufashe kuva Saa Kumi n’Imwe n’Igice za mugitondo kugeza saa Sita kugira ngo tube tugeze mu Mujyi wa Oujda. Nari navuye amaraso bikomeye.”
Kameni yamenye ko mukuru we atakiba Oujda, ajya kumushakira muri Casablanca kuko ari ho yari yaragiye, amara igihe kinini amushakisha.
Ati “Byari bigoye kuko hari igihe namaze ibyumweru bibiri mu ishyamba, turyama mu buvumo. Mukuru wanjye yaje kujya mu Mujyi wa Casablanca, njye nkajya nkina umupira n’Abanya-Cameroun babaga i Tangier.”
“Nabwiye mukuru wanjye ko ntashaka gusubira inyuma no kuguma Tangier, ahubwo nshaka kumusanga Casablanca, kuko ni ho hari amahirwe yo kubona ikipe nitorezamo.”

{{Impano ye yamenyekaniye mu mikino y’abasaza}}
Abakinnyi bakinaga aho mukuru we yari atuye ntibari barabigize umwuga, ariko bashoboraga kumuhuza n’abamufasha nk’uko yakomeje abisobanura.
Ati “Icyo gihe hari abakinnyi bakinanaga na we biri aho, n’indi kipe y’abasaza. Umunsi umwe rero nagezeyo, umwe mu basaza aravunika, bansaba kujyamo ngo musimbure, mpita nsinda ibitego bitatu, ntanga umupira uvamo ikindi gitego. Narasuherewe mbabwije ukuri, kuko nashakaga gukina umupira.”
“Hari umugabo w’Umunya-Maroc warebaga uyu mukino, witwa Hamid Bouzidi. Ndamushimira mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye. Yarambwiye ngo ku Izina ry’Imana uzaba umukinnyi ukomeye hano muri Maroc, ndagusezeranyije.”
Icyo gihe ntabwo yamwizeye kuko ntaho kuryama ya afite, ntacyo kurya yari afite, noneho we akambwirwa azaba umukinnyi wabigize umwuga.
Gusa uwo muntu yamujyanye Derb Ghallef amugurira imyenda, amukorera byose, amuhuza n’abatoza bamufasha.
Ati “Ku isoko ry’abakinnyi ryakurikiyeho yanjyanye muri Raja Casablanca kugira ngo nkore igerageza. Icyo gihe harimo umutoza witwa Carlos Garrido. Nitozanyije n’abandi, nari meze neza ndetse ashaka ko nsinya amasezerano.”
“Ariko icyo gihe hari ikibazo cy’ibyangombwa. Sinari mfite icyemezo cyo gutura aho hantu, bihita bigorana. Yahise avugana na Walid Regragui [wari muri FUS Rabat]. Walid yaremeye aravuga ngo umwana wamuzana tukagerageza.”
“Ubwo nageraga muri FUS Rabat, nakoze igerageza, buri kimwe cyose cyari kimeze neza. Umutoza w’ikipe ya kabiri yambwiye neza, yewe n’uwari Umuyobozi wa Siporo. Ariko icyo gihe nta rupapuro nari mfite, ari na yo mpamvu nshimira umutoza Walid Regragui, kuko ni we washyizemo imbaraga kugira ngo mpagume nubwo ntari mfite ibyangombwa.”
Walid yamusabye kuhaguma kugeza umwaka w’imikino urangiye, ariko noneho nyuma amusubiza muri Cameroun kugira ngo ashake ibyangombwa byose birimo na Visa.
Yasinyiye FUS Rabat, mu mwaka wa mbere yinjiza ibitego 11 mu mikino 21, hanyuma atizwa muri Touarga.
Ati “Ngarutse muri FUS yampaye amahirwe mu ikipe ya mbere. Ntababeshye nari nkifite inzozi zo kuzambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun.”
“Na ho narahamagawe na yo ndayikinira, ariko ndacyafite intego zo kwitoza umunsi ku munsi, isegonda ku isegonda, kugira ngo nzabe Samuel Eto’o bityo ngeze igihugu cyanjye kure.”
Urugendo rwe rumaze gutangira yakiniye FC Kaisar yo muri Kazakhstan, Sharjah FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Khor Fakkan yo muri icyo gihugu yavuyemo ajya muri Rayon Sports.
