Post
Yerekanye ifoto ya passport muri iPad abasha kwinjira muri USA
{Umunya Canada wari wibagiwe urwandiko rw’inzira rwe ubwo yajyaga mu rugendo gusura inshuti ze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoresheje ishusho ya passport ye igaragara yabitse kuri iPad.}
Uyu mugabo ukomoka mu mujyi wa Montreal, avuga ko yibagiwe pasiporo ye (passport/passeport), ariko ku bw’amahirwe yari yarabashije kwibikira ibyangombwa bye mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi yari yarabibitse kuri ‘tablette’ yo mu bwoko bwa iPad ari nabyo avuga ko byamwemereye kwambuka imipaka akerekeza muri USA.
Mu kiganiro na Gentside dukesha iyi nkuru, ubuyobozi bushinzwe imicungire y’imipaka na za duwane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwo bwavuze ko ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa. Umwe mu bayobozi yagize ati: “Kuvuga ko umugabo yabashije kwambukira kuri iPad ntabwo ari byo na mba. Ahubwo yari afite ibindi byangombwa by’impapuro birimo uruhushya rwo gutwara imodoka ndetse n’icyemezo cy’amavuko. Ibyo nibyo byifashishijwe mu kumenya umwirondoro n’inkomoko by’uyu mugabo bityo abasha kwambuka”.
Kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku baturage b’igihugu cya Canada biroroshye kurusha uko byorohera abatuye Uburayi. Kugeza muri 2009, abanya Canada bashoboraga kwinjira muri USA berekanye gusa uruhushya rwo gutwara imodoka.