Post
Yatse gatanya amaze gutahura ko yaciwe inyuma mu myaka 70 ishize
{Umukambwe w’imyaka 99 y’amavuko yafashe umwanzuro ukomeye wo gutandukana n’umufasha we mu rwego rw’amategeko nyuma yo gutahura ko yigeze kumuca inyuma mu myaka 70 ishize.}
Uyu muryango ni uwo mu gihugu cy’u Butaliyani.
Uyu mukambwe wari umaze imyaka 77 ashyingiranwe n’umufasha we yaje guhitamo gufata icyemezo ntakuka cyo gutandukana n’umufasha we nyuma yo gutahura neza, ashingiye ku bimenyetso yabonye mu bintu by’umufasha we bigaragaza ko yigeze kumuca inyuma mu myaka igera kuri 70 ishize.
N’ubwo yatekerezaga kuzasozanya ubu buzima n’umufasha we, yakozwe mu nkokora n’akabaruwa kamaze igihe kirekire yabonye mu bintu by’umufasha we ubu ufite imyaka 96 y’amavuko kagaragaramo ndetse kagahishura neza ko mu myaka y’1940, nyuma y’imyaka micye ashyingiwe n’umufasha we, hari umubano wihariye yari afitanye n’undi mugabo.
Nk’uko urubuga rwa Internet 7sur7.be dukesha iyi nkuru rubitangaza ngo aka kabaruwa kahaye ibimenyetso bifatika uyu mukambwe bigaragariza uyu mukambwe ko yaciwe inyuma kuburyo ngo byatumye yanga uyu mukecuru bari barambanye ndetse asanga akwiye kwaka ubutane mu maguru mashya.