Post
Yari agiye kwihekura Imana ikinga akaboko
{ {{Muhanga:}} } {Uwamahoro Francoise w’imyaka 20 yageragegeje kwihekura uruhinja rw’umunsi umwe, biba ib’ubusa umugambi uramupfubana.}
Uru ruhinja rwakuwe mu musarani rukiri ruzima aho rwari rwajugunywe na nyina warwibarutse, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro, akagari ka Matyazo, umudugudu wa Gataba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro yatangarije IGIHE.com ko uyu mubyeyi wari ugiye kwiyekura, akomoka mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Munini, mu Mudugudu wa Kanazi.
Gusa aya mahano yayakoreye mu Murenge wa Mushishiro aho yari yagiye gusura Nyirakuru.
N’ubwo uyu mubyeyi atavuga icyamuteye uyu mutima wo kujugunya ikibondo yari amaze amasaha macye yibarutse yiyemerera ko yabikoze akaza gukomwa mu nkokora n’abaturage batabaye bakavana aka gahinja mu musarani kakiri kazima.
Kuva ejo ku wa 6 Mutarama 2012, agitabwa muri yombi kugeza magingo aya Uwamahoro Francoise ari mu maboko ya polisi kuri station Mushishiro.

