Post
Yarambiwe gutegereza umusore akora ubukwe wenyine!
{Umugore w’Umunyamerikakazi yarambiwe no gutegereza umusore bazarushingana badafitanye gahunda, ahitamo gukora ubukwe wenyine.}
Nk’uko tubikesha Femmezoom.com, uyu mugore ngo abona gutegereza uwo bazabana nta gahunda bafitanye ari nk’ubusazi, kuko yari yarabuze n’umubaza izina ahitamo kwambara ikanzu n’ivara, afata indabo akora ubukwe ( nta mugabo).
Uyu aje nyuma y’undi wo muri Taiwan witwa Natou wakoze ubukwe nawe mu kwezi gushize. Nk’uko abitangaza, ngo yabonaga igihe kigeze ngo ashinge urugo.
Abo bakobwa bombi basanga bidasaba kwambikwa impeta ngo wubahwe; ngo ntibisaba kandi kugira inshuti, fiyanse cyangwa umugabo kugirango wumve wuzuye.
Akikijwe n’inshuti ze za hafi, uwo Munyamerikakazi nawe yavuze amasezereno nk’abandi bose bagiye kurushinga, aho yagize ati : ” Nzaharanira ikinezeza umutima wanjye, nzibabarira aho bizaba bitagenze neza, nzigirira icyizere, nzakoresha imbaraga zanjye kugira ngo niteze imbere, nzakomeza kwikunda mu byiza no mu bibi. Nsezeranye ko nzakurikiza ibyo umutima na roho yanjye yifuza.”