Post
Yabazwe ikibyimba gipima ibiro 90
{Umugabo wo mu gihugu cya Vietnam yakorewe igikorwa cyo kubagwa n’abaganga ikibyimba gifite uburemere bw’ibiro 90!}
Igikorwa cyo kubaga uyu mugabo cyakorewe ku bitaro biherereye mu Mujyi wa Ho Chi Minh mu Majyepfo y’igihugu cya Vietnam; cyayobowe n’umuganga Prof. McKay McKinnon ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, afashijwe n’abaganga umunani ndetse n’abunganizi ba muganga batatangajwe umubare.
Ibiro bishinzwe itangazamakuru muri ibi bitaro byatangaje ko icyo gikorwa cyagombaga kumara hagati y’amasaha umunani n’icumi.
Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Gérard Desvignes yatangaje ko iki cyari gikomeye. Yagize ati ”iki cyari igikorwa kijyanye no kubaga gikomeye, amahirwe yo kugira ngo uyu mugabo akomeze kubaho yanganaga n’ayo gutakaza ubuzima bwe kuko yari 50%.”
Uyu mugabo wabazwe yitwa Nguyen Duy Hai, afite imyaka 31 y’amavuko, avuka mu ntara ya Lam Dong. Yatangiye kurwara iki kibyimba afite imyaka ine y’amavuko, gihereye ku kuguru kw’iburyo. Afite imyaka 14 y’amavuko yajyanwe kwa muganga bagerageza kukibaga ariko biba iby’ubusa kuko cyongeye gukura ndetse kikageza ku biro 90 by’uburemere na metero imwe y’uburebure.
Iki gikorwa cyo kumubaga cyatwaye ibihumbi 12 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Azafashwa n’abaturanyi be kuyishyura mu byiciro.

