Post
VISA yatangije gahunda yo gusobanurira Abanyarwanda ibyerekeranye no kuzigama
{Ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, na Banki Nkuru y’u Rwanda, Visa yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukangurira abantu kumenya ibigendanye no kuzigama, hagamijwe gubaha ubushobozi bwo kubasha kwicungira amafaranga yabo.}
Iyi gahunda igizwe n’ikinamico ikangurira abantu ibyerekeranye n’umutungo. Ibikubiye mu mukino bizatanga ubumenyi ku byerekeranye n’ibikoresho by’icungamutungo, harimo nk’ingengo y’imari, kubitsa , gufunguza konti muri banki ndetse n’uburyo bwo gukoresha ibyuma bitanga amafaranga.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa yagarutse ku kamaro ko guha ubushobozi abaturage mu byerekeranye n’icungamutungo ndetse n’akamaro bifitiye ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.
Yagize ati: “Uruhare n’amakuru ahagije ku byerekeranye n’umutungo bishobora gutuma umuntu wari usanzwe abifitiye ubushobozi abibyaza umusaruro. Guverinoma y’u Rwanda rero yashyizeho gahunda ihamye yo kugira u Rwanda ihuriro ry’ubucuruzi mu karere kandi abaturage bakabigiriramo inyungu ndetse bakabibonamo n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga , kikaba rero ari nacyo shingiro ry’iki gikorwa muri rusange”.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver we yavuze ko iki gikorwa cyo gukangurira abantu kumenya ibigendanye n’ubukungu ari bumwe mu buryo bwiza ndetse bukomeye bwo kuzuza inshingano mu byerekeranye n’ubucuruzi.
Yagize ati: “Banki Nkuru y’igihugu yasohoye inyandiko ku bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gusobanura bimwe mu bibazo bikunze kubazwa cyane cyane n’abaturage. Visa yiyemeje kurwanya ubujiji bwose bwerekeranye no kutagira amakuru ahagije ku byerekeranye n’ubucuruzi, nkaba nejejwe no kubona iyi gahunda itangira mu Rwanda”.
Ubu buryo bwo gukoresha ikinamico ngo bakangurire abaturage ku kumenya ibikoresho byerekeranye n’ubucuruzi ni bumwe mu buryo bwakoreshejwe ahantu hatandukanye kandi bitanga umusaruro ugaragara.
Gutangiza ino gahunda kandi ngo ni indi ntambwe ikomeye mu rwego rwo guha amahirwe igihugu cy’u Rwanda ku byerekeranye na serivisi z’ubucuruzi hifashishwa ibyuma kabuhariwe.
Iyi gahunda rero yo kongerera abantu ubushobozi mu kugira amakuru ahagije ku byerekeranye n’ubwizigamire ni imwe mu mishinga ya Leta y’u Rwanda yiyemeje gukangurira umuntu mushya muri banki , udakoresha banki ndetse n’ukoresha banki.