Post
Urwenya: “Ni ko sha wowe buri gihe uza ukomanga”
Ku muhanda uva i Kigali werekeza i Rwamagana haherutse kuba impanuka, umunyamakuru nk’uko mubazi arimo ashakisha uko yakora inkuru afite n’amatsiko yo kumenya icyabaye nuko byagenze kuko atabashaga kubona imbere kubera akavuyo n’umuvungo byari aho, aza kumva abantu bavuga ngo: “Yooooo!!! Yapfuye”, nibwo yigiriye inama yo kuvuga cyane asakuza ngo: “Muveho ni papa wanjye”, maze nabo bamuha inzira.
Ariko aza kubona bamutangariye cyane, ahingutse imbere y’umurambo asanga ni imbwa bagonze, baramubwira ngo: “Mukure mu nzira vuba ujye kumuhamba.”
————————————————————————————-
Ejo bundi aha abanyeshuri bagiye mu biruhuko by’iminsi mikuru. Umubyeyi umwe utaragize amahirwe yo kwiga aza kubaza abana be babiri biganaga mu ishuri amanota n’imyanya bagize nk’abandi babyeyi bose. Umuto avuga ko yabaye uwa mbere agira amanota 75.
Mukuru we nawe ati: “Nabaye uwa nyuma ngira amanota 32”. Umubyeyi nawe ati: “Nuko nuko bana banjye, mujye mubatangatanga mubagotagote bajyemo hagati, mube inkingi z’ishuri, arangije abahemba kimwe.
———————————————————————————–
Umukozi wo mu rugo yari yifitiye umuco wo gukunda guteka icyayi mu rukerera, yarangiza akagishyira shebuja na nyirabuja mu buriri, kandi iteka akabikora batabimusabye. Bukeye arongera aragitegura ajya gukomanga ku muryango bakiryamye, maze shebuja ashigukira hejuru anamubwira nabi ati: “Ni ko sha wowe buri gihe uza ukomanga, wagiye ukirekera muri salon ko tuba duhuze.”
Umukozi ati: “Ariko boss buriya mbere yo gukomanga mbanza guhengereza nkareba ko mudahuze, nta kibazo mba mbizi!”
——————————————————————
Umugabo yagiye mu Bwongereza mu ruzinduko rw’akazi ariko yibitseho akabazo k’ururimi ruke. Bidatinze ajya muri resitora baramubaza ngo “What can we serve you sir?”, icyo aracyumva nuko areba hiryo no hino aza kurabukwa abana bari kurya amagi, niko gusubiza uwamubajije ati: “You see them?” undi ati: “Yes”, arongera ati: “What are they eating?” umukozi wa resitora ati: “eggs?”, nyamugabo ati: “Bring eggs’ mother!!!”