Post
Urugendo rwa Bashir muri Libiya rwamaganiwe kure
{Perezida wa Sudan, Omar Hassan al-Bashir ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha bya Jenoside yageze muri Libiya kuwa gatandatu aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itabyishimiye.}
Urukiko rw’i La Haye ruvuga ko Bashir akurikiranyweho ubyaha byo gutegura Jenoside muri Darfur akaba yarahuye i Tripoli n’umukuru w’akanama kayobora Libiya, Mustafa Abdul Jalil nk’uko utarashatse ko izina rye rimenyekana yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).
Richard Dicker ukuriye ubutabera mpuzamahanga muri Human Rights Watch yagize ati: “Kwakira Bashir… biteye ibibazo kuri CNT yiyemeje guharanira uburenganzira bwa muntu no gukurikiza amategeko”.
Yongeyeho ati: “Nyuma y’imyaka myinshi y’ingoma y’igitugu muri Libiya, ntibyumvikana ukuntu Tripoli yakwakira umuyobozi w’igihugu wandikiwe manda zimuta muri yombi kubera ibyaha bikomeye bibangamira uburenganzira bwa muntu”.
Abdul Jalil nawe yasuye Khartoum mu Gushyingo umwaka ushize, akaba yaratangaje ko intwaro z’Abanyasudani zafashije abahoze barwanya Mouammar Khaddafi kumuhirika bituma bigarurira Libiya.
Umubano hagati ya Khartoum na Tripoli wajemo agatotsi cyane ubwo Khaddafi yashyigikiraga abarwanya ubutegetsi muri Darfur ndetse no muri Sudan y’Amajyepfo yabonye ubwigenge muri Nyakanga umwaka ushize hagendewe ku masezerano yo muri 2005.
Bivugwa ko Bashir ari mu gihirahiro nyuma y’uko igice kinini gicukurwamo peteroli cyeguriwe Amajyepfo. Ibyo bikaba bituma Abanyasudani barwana n’ihungabana ry’ubukungu nyuma y’igihe kinini cy’intambara.