Post
Giticyinyoni: Uruganda rutunganya amazi yanduye rwari gutuma 80% by’imihanda y’i Kigali icukurwa
Byagarutsweho ku wa 26 Kamena 2026 ubwo WASAC Group yisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imishinga muri WASAC, Faustin Nsengiyumva, ubwo yasubizaga ku bibazo by’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), ku mushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko amasezerano ya rwiyemezamirimo wari uri gushyira mu bikorwa uyu mushinga yahagaritswe.
Ati “Twafashe ingamba y’uko rwiyemezamirimo tumuhagarika muri Gicurasi ejo bundi nyuma y’uko tubonye rwiyemezamirimo yananiwe, ubukererwe butakwihanganirwa. Ubu tubaka turi kuganira n’inzego zirimo MININFRA na MINECOFIN kugira ngo turebe uburyo uyu mushinga twakongera kuwutangira isoko, kuko ubona muri gahunda iri gukorwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo hari andi mavugurura ashobora kuba mu buryo uyu mushinga ukorwamo kuko wabonaga n’ubundi uburyo uyu mushinga ukorwamo harimo ibibazo.”
Byari biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyoni 63 z’Amadolari, rukubakwa mu myaka ibiri.
Inyigo ya mbere yerekanaga ko imiyoboro itwara amazi izaba ireshya na Kilometero 92 izubakwa munsi y’ubutaka mu Mirenge ya Kigali, Nyarugenge, Gitega na Muhima, hanyuma aho kugira ngo amazi yanduye bayamene mu myobo bacukuye, bayayobore mu mpombo nini ziyajyane aho atunganyirizwa.
Uru ruganda ruteganyirijwe ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 12.000 z’amazi yanduye ku munsi. Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi miyoboro izaba ifite ubushobozi bwo gutwara amazi yanduye aturutse mu ngo zirenga 208.000.
Nsengiyumva yavuze ko hari ibyagaragaye ko bikeneye kunozwa kugira ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa bidasabye kwangiza ibikorwaremezo byinshi.
Ati “Wabonaga ko amatiyo atwara amazi yanduye azanyura mu mihanda rwagati ku buryo byasaga nk’aho 80% by’imihanda y’Umujyi wa Kigali tuzayikata. Minisiteri y’Ibikorwaremezo isa nk’iyakoze gahunda yo kugira ngo twongere twige neza uburyo uyu mushinga washyirwa mu bikorwa mu buryo butateza ibyago.”
Amazi yanduye yose azajya akusanyirizwa mu ruganda ruzubakwa ku Giticyinyoni, kugira ngo yoherezwe mu bishanga atunganye.



