Post
Umwana wavutse afite ubumuga afite uburenganzira bwo kubaho-Gen Kabarebe
{Kuba umwana yaravutse afite ubumuga, afite uburenganzira bwo Kubaho hatitawe kuba yavukanye ubwo bumuga.}
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe mu gikorwa cyo gutangiza icyumwe cyahariwe kuvura abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe barererwa mu Kigo inshuti zacu, cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’ingabo ifatanije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Nk’uko uwashinze iki kigo Soeur Catheline Nduwamariya yabivuze iki kigo cyatangiye mu mwaka wa 2000 gitangirana n’abana batatu n’ababyeyi babo bari baturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Democarasi ya Congo, baza baje kwifashisha iki kigo kuko batari gushobora kurera aba bana kubera ibibazo byubuhunzi bari bafite.
Nyuma n’abandi babyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe bagiye bayoboka iki kigo kuri ubu bakaba bafite abana bagera kuri 30 bafite ubumuga butandukanye.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Inyumba Aloesie yavuze ko abana bu Rwanda bagomba kwitabwaho, ati:“ turashaka ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hazagaragara amafaranga yo gufasha iki kigo ndetse no mu ngengo y’akarere ntimukabyibagirwe”.

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe mu ijambo rye yagize ati” mu gihe umwana yavutse afite uburenganzira bwo Kubaho, kandi niba umwana yavukanye ibibazo byo mu mutwe ikibazo kiba ari rusange ku muryango wose abagore nti bagasendwe nk’aho aribo baba babiteye”.
Yongeye ho ko muri iyi minsi ibitaro bikuru bya gisirikare by’i Kanombe bifite umugambi wo kubaka ikigo kinini gifite ibikoresho byose kuburyo kizajya cyita ku bana nk’aba.
Umugaba mukuru w’ingabo Lieutenant General Charles Kayonga yavuzeko ingabo z‘igihugu nazo ari abihaye imana ati” twiyemeje urugamba rwo gukora uko dushobooye u Rwanda rwacu rukaba urw’amahoro asesuye.
Mu Kiganiro n’Abanyamakuru umukuru w’ibitaro bya Gisirikare Colonel Ben Karenzi yavuzeko n’ubwo iki gikorwa cyo kwita by’umwihariko kuri aba bana bizamara icyumweru avuga ko bazakomeza gukurikirana umwana kugera igihe bazorohererwa.
Ikigo Inshuti zacu cyashinzwe n’abihaye Imana bo mu muryango inshuti y’abakene, kikaba cyarashinzwe mu mwaka 2000 kurubu kikaba gifite abana bagera kuri 30 babana n’ubumuga bwo mu mutwe.


