Post
Umusaruro w’ibitunganyirizwa mu nganda wiyongereyeho 17%
{Umusaruro w’ibitunganyirizwa mu nganda mu Rwanda wiyongereyeho ku kigereranyo cya 17% mu mwaka ushize wa 2011.}
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois yavuze ko umwaka ushize hari ibyinshi byagezweho, birimo umusaruro w’ibitunganyirizwa mu nganda w’iyongereye ku gikereranyo cya 17%.
Muri ibyo byatunganyirijwe mu nganda harimo amabuye y’agaciro atunganywa akoherezwa hanze, inganda zitunganya amata, ndetse n’inganda ntoya n’iziciriritse zongereye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Kanimba yavuze ko ubwiyongere bw’amazu mashya yagiye yubakwa mu mwaka washize mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu ntara biri mu byagaragaje ko mu Rwanda hari iterambere.
Yavuze ko inganda zazamutseho 6,8%, koperative nazo zongerewe ubushobozi ndetse na za SACCO ngo zafashije abaturage kugera kuri byinshi, birimo guhabwa inguzanyo no kwizigamira babitsa amafaranga yabo.
Yakomeje avuga ko habayeho kugabanya akajagari k’abatunganya umuceri kuburyo butanoze (guca k’utumashini dutunganya umuceri tutujuje ubuziranenge).
{{Hari ibitaragenze neza nk’uko babyifuzaga}}
Isukari, amavuta, n’umuceri biri mu byagiye bizamuka mu biciro mu mwaka washize. Isukari ngo hafashwe ingamba zo kugabanya ibyo biciro byari hejuru bifashishije uruganda rutunganya isukari rwa Kabuye aho ikiro cy’isukari cyavuye ku mafaranga 1200 kikagera ku mafaranga 700 na magana inani hamwe na hamwe.
{{Ibizashyirwamo ingufu mu mwaka turimo}}
Mu bizashyirwamo ingufu harimo, gushyiraho ahantu inganda ziberanye n’igihe zizaba ziri. Izari mubishanga zikazimuka zijyanwa ahandi zateganyirijwe, guhuriza hamwe umusaruro w’abaturage kugirango ubashe kugurishwa ku giciro kibereye buri wese n’ibindi.
Minisitiri Kanimba avuga ko ibi byari bisanzwe bikorwa ariko bikaba bizongererwa inkufu kugirango byorohereze abaguzi.
Kongerera ubushobozi inganda ntoya n’iziciriritse, n’inganda 30 ziri hirya no hino mu Ntara nabyo bizongererwa ingufu.