Post
Gukorana indirimbo na Just Family ntibivuga kugaruka mu itsinda
{Itsinda ry’abahanzi rizwi ku izina rya Just Family rigizwe n’abasore batatu, nyuma yo kwegukana umwanya wo guhatanira PGGSS II, bahise bakorana indirimbo (bise Rimwe gusa) n’umwe mu banyamakuru ukora kuri Radiyo 10, ndetse wigeze no kuba umwe mu bari bagize iri tsinda Kim kizito.}
Bamwe mu bakunzi b’iri tsinda bakaba bibaza niba uyu musore yaba yaragarutse mu itsinda. Mu kiganiro kuri telefone na jimmy umwe mu bagize iri tsinda yatubwiye uko byifashe, agira ati : « Mu by’ukuri iyi ndirimbo twakoze ntisobanura ko agarutse mu itsinda ahubwo twayikoranye nk’uko twakorana indirimbo n’undi uwo ari we wese mu bahanzi, ibyo dukunze kwita « intro » ni ukuvuga ko ashobora kuzagarukamo ariko ntibiraba ».

Iri tsinda riri ku rutonde rw’abahanzi 10 bahatanira PGGSS II, ku nshuro yabo ya mbere muri ano marushanwa azajya aba buri mwaka. Just Family bamenyekanye mu ndirimbo nka « Bindimo », « Bareke », « Nyorohereza », « Rimwe Gusa » n’izindi.