Post
Umunyamakuru Gatsimbazi yabuze mu rukiko urubanza rwe rwongera gusubikwa
{Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2011 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ubugira gatatu urubanza rw’umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umusingi Nelson Gatsimbazi ukurikiranweho icyaha cyo gukurura amacakubiri. Uru rubanza rukazasubikurwa ku itariki ya 3 Mata 2012.}
Ku wa 25 Gicurasi uyu mwaka, nibwo urubanza rwagombaga kuba ku nshuro ya mbere ruza gusubikwa kubera ko umuburanyi atari yabimenyeshejwe, rwimurirwa ku itariki ya 8 Kanama 2011, nabwo biza kugenda gutyo none no kuri iyi ncuro ya gatatu, nabwo byongeye kugenda uko.
Agira icyo avuga ku isubikwa ry’uru rubanza Umucamanza yavuzeko umuburanyi ariwe Nelson Gatsimbazi atigeze amenyeshwa umunsi wo kuburana.
Umushinjacyaha we yongeye kwibutsa ko uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro nyinshi kubera ko Gatsimbazi yagiye ahamagazwa ariko ntabashe kwitaba, ariko amakuru ubushinjacyaha bwakuye mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka akaba avuga ko Gatsimbazi yasohotse mu gihugu akerekeza mu gihugu cya Suwede ariko agace arimo kugeza ubu kakaba katazwi ubushinjacyaha rero bukaba bwongeye gusaba ko umuburanyi yahamagazwa.
{{Amategeko avuga iki kuri iri hamagazwa ?}}
Nk’uko Umucamanza abivuga, ngo ihamagazwa rya Gatsimbazi rizashingira ku ngingo ya 126 yo mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Iyo ngingo yo mu itegeko no 13/2004 ryo kuya 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinzabyaha nk’uk’uko twabitangariojwe na Me Martine Umutesi wo mu rugaga rw’Abavoka mu Rwanda mu gaka kayo ka kabiri igira iti:”Iyo uhamagarwa adafite aho aba cyangwa atuye hazwi , haba no mu mahanga kopi y’ihamagara imanikwa ahabigenewe ku rukiko rugomba kuburanisha urwo rubanza n’ahandi hagenenwe narwo, kandi inyandiko zihinnye zikamenyeshwa rubanda hakoreshejwe inzira yose urukiko rusanze iboneye ».
{{Gatsimbazi yavuze iki nyuma y’isubikwa ry’urubanza?}}
Aganira na IGIHE.com Gatsimbazi yagize ati:”Icyo navuga cyo n’uko urwo rubanza rwapanzwe kugirango bamfunge, kuko na mbere hose nkiri mu Rwanda bashyizeho itariki yo kumburanisha ntahari, dosiye yanjye bandikaho ko naburiwe irengero batazi aho ndi. Mu mategeko iyo waburiwe irengero bamanika inyandiko iguhamagaza kuburana ku nkiko zo mu ifasi y’urukiko ruzakuburanisha ibyo ntabyo bakoze, ariko ubwo nimara kubona inyandiko impamagara nzitaba”.
Yakomeje agira ati: “ Na mbere ntibigeze bamenyesha ko mfite urubanza babikora rwihishwa kugirango bamburanishe umucamanza ankatire ntireguye, icyo nicyo kigaragaza ko bari bapanze cya mbere. Icya kabiiri kibigaragaza ni uko iyo umuburanyi adafite aho abarizwa hazwi, hamanikwa inyandiko zimuhamagara zikamanikwa ku nkiko mu gihe cy’amezi 3 mbere y’iburanisha ibyo ntabyo bakozwe. Iyo rero bakuburanishije udahari, umucamanza afite uburenganzira bwo gutegeka ko ufatwa aho waba uri hose ugashyikirizwa ubutabera”
Nelson Gatsimbazi ni Umunyamakuru akaba na Nyir’Ikinyamakuru Umusingi kimwe mu binyamakuru byigenga bikorera mu Rwanda.
{{Inkuru bifitanye isano:}}
Kigali : Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi Nelson Gatsimbazi mu rukiko aregwa gukurura amacakubiri
– http://news.igihe.com/spip.php?article12483