Post
Umunyamabanga w’Akarere ka Rwamagana yahagaritswe
{Inama Njyanama y’akarere ka Rwamagana yateranye kuwa gatandatu mu nama idasanzwe yahagaritse ku kazi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere Mushaija Geoffrey mu gihe cy’amezi atatu kubera kutuzuza inshingano ze zirimo kudatanga raporo y’amarushanwa ku miyoborere myiza.}
Aya ni amarushanwa yari yateguwe n’urwego rw’umuvunyi bituma akarere kaza ku mwanya wa nyuma mu gihugu mu turere 30 tugize igihugu n’amanota zero ku marushanwa yateguwe n’urwego rw’umuvunyi mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza mu turere.
ORINFOR itangaza ko inama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rwamagana yahagaritse mu igihe cy’amezi atatu Mushaija n’abandi bakozi batatu bakora mu ishami ry’imiyoborere aribo John Sebakara, Jean Bosco Byaruhanga na Philip Ruramirwa bahanishwa igihano cyo gukatwa kimwe cya kane cy’umushahara wabo, undi witwa Chantal Ingabire ukora mu bunyamabanga rusange arihanangirizwa.
Perezida w’inama njyanama y’aka karere ka Rwamagana, Murenzi Alphonse yavuze ko aba bakozi bahanwe kubera ko aribo babaye banyirabayazana mu gutuma akarere kabo kaza ku mwanya wa nyuma muri aya marushanwa kabonye amanota zero bivuze ko bagatesheje agaciro
Aba bakozi ndetse n’abandi bagaragaraho imikorere itari myiza igira ingaruka ku karere barihanangirijwe.
Aganira na The New Times nyuma y’ifatwa ry’iki cyemezo Murenzi yavuze ko inama njyanama idashobora kwihanganira abakozi batubahiriza ibyo bashizwe.
Yagize ati: “Umunyamabanga Nshingabikorwa niwe wari ufite mu nshingano ze kwakira abakozi bo mu rwego rw’umuvunyi…ntabwo yabikoze kandi ntiyigeze abinyemesha komite nyobozi y’akarere. Uku kutita ku kazi ntabwo nabyihanganira.”
Iyi raporo aba bakozi bazize n’iya marushwana ku miyoborere myiza yitabirwa n’uturere, yateguwe n’urwego rw’umuvunyi akoreshwa cyane muri gahunda y’ibikorwa byahariwe icyumweru cyo kurwanya ruswa kiba buri buri mwaka.
Akarere ka Rwamagana ntayo kakoze, byatewe n’uko ababisabwe batabishyizemo umwete ndetse bivugwa ko urwandiko rwasabaga kwitabira aya marushanwa rwaheze mu bunyamabanga ku buryo nyobozi itigeze ibimenyeshwa.Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana nk’uko Perezida wa njyanama abisobanura ngo mu nyandiko yiregura, yemeye amakosa anayasabira imbabazi.