Post
Umukecuru w’imyaka 98 yafashwe ku ngufu
{Mu Bwongereza, umukecuru w’imyaka 98 yahohotewe ubwo yafashwe ku ngufu mu muhanda ari mu gitondo mu ntangiriro z’umwaka.}
Aya marorerwa yabereye i Bedminster ho muri Bristol ku ya mbere Mutarama, ubwo uyu umukecuru yari asohotse avuye iwe mu rugo arimo atembera ahagana mu ma saa yine n’igice z’amanywa, mu kanya nk’ako guhumbya hahita haza umugabo amwitura hejuru, amufata ku ngufu mu muhanda rwagati arangije arahunga.
Iyo nzirakarengane ivuga ko umuntu wayihohoteye yari umugabo w’umuzungu uri mu kigero cy’imyaka 60. Uwari hafi aho yahise ahamagara abashinzwe iperereza kugira ngo bakurikirane uwo mugizi wa nabi.