Post
Umuhanzi Flavour yatuye indirimbo Abanyarwandakazi b’amasugi
{Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Chinedu Okoli uzwi cyane ku izina rya Mr Flavour cyangwa benshi bita Sawa Sawa ubwo yataramiraga Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe East African Party yatuye imwe mu ndirimbo ze abakobwa b’Abanyarwandakazi bumva ko bakiri amasugi, ni ukuvuga abatarakora imibonano mpuzabitsina.}
Uyu muhanzi kandi uretse gutura iyi ndirimbo ye abantu bihariye, yaranzwe cyane no kuririmba indirimbo zitandukanye za bagenzi be bo mu gihugu cya Nigeria nk’itsinda rya P-Square n’abandi. Ibi akabikora ariko abaza Abanyarwanda niba bari basanzwe bazi iby’umuco n’ibihangano bya Nigeria.
Mr Flavour yatangaje ko yishimiye kuba yarasoreje umwaka mu Rwanda ndetse akanatangirira 2012 imbere y’abafana benshi bari bitabiriye iki gitaramo.
Uretse uyu muhanzi, Kidumu Kibido wari uturutse mu gihugu cy’u Burundi ari mu bahanzi basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo. Hari harimo kandi n’abahanzi nyarwanda nka Frankie Joe na Daddy Cassanova bari baturutse muri Canada, Knowless, King James, Tom Close, Kitoko, Jay Polly, Dream Boyz, Riderman n’abandi.
{{Reba indirimbo Ashawo Remix ya Mr Flavour hano kuri IGIHE.com: }}
Kuba Mr Flavour yaragarutse ku magambo avuga ku gitsina bihuje n’uko indirimbo Ashawo Remix (Sawa Sawa) yatumye amenyekana cyane ikemangwa mu magambo yayo kuko harimo ayo benshi mu bazi ururimi gakondo rwe bavuga ko aganisha ku gukangurira abantu ingeso z’ubusambanyi, nk’uko umwe mu batuye muri Nigeria yabitangarije umunyamakuru wa IGIHE.com.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo batangarije IGIHE.com ko uyu muhanzi n’ubwo ari we awari uw’imena atabanyuze nk’uko bari babyiteze. Bakavuga ko Kidumu (na live band ye), wamubanjirije ari we wabashimishije kurusha abandi bahanzi bose.
{ {{Mu mafoto dore uko igitaramo cyari kimeze:}} }







{{Foto: }} Plaisir MUZOGERE (umuseke.com)