Post
Umuhanzi Belgine yibwe ‘Email’ iteza benshi urujijo
{Umuhanzi Belgine, uririmbana na Elion Victory mu itsinda rya New Collaboration, aratangaza ko atazi ukuntu yibwe Email ye ikoherereza abantu kuri ubutumwa buvuga ko yagiye muri Espanye akibirwayo ibintu byose; bityo akaba asaba ko bamuguriza amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu y’Amanyarwanda ngo kuko ari mu bibazo.}
Avuga kuri ubu butumwa bwatangiye gucicikana kuri uyu mbere, Belgine Bizimana, yadutangarije ko nta bibazo yahuye nacyo cyo kwibwa kandi ko atari muri Espagne n’ikimenyi menyi ngo ari muri Kenya aho asanzwe akorera ubuhanzi bwe, akavuga ahubwo ko yibwe ijambo ry’ibanga n’abantu atazi bakohereza ubwo butumwa mu izina rye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Belgine aravuga ko ubu atabasha kwinjira muri Email ye kuko yasanze yafunzwe n’abantu atazi ari nabo bohereje ubutumwa busaba amafaranga mu izina rye. Aravuga ko ari gutegura kwitabira ibitaramo aho muri Kenya ko nta zindi gahunda yagize nk’uko byaje byanditse mu butumwa.
{Dore uko ubwo butumwa bw’ibika bitatu bwaje bwanditse.}
”Munyihanganire sinigeze mbabwira ibya gahunda y’urugendo rwanjye muri Espanye, aho ndi ubu. Ku bw’amahirwe make amafaranga yanjye yose n’igikapu cyari kirimo pasiporo n’ibindi bintu by’agaciro byariwe mfatiweho imbunda ngana kuri hotel ncumbikamo. Kuva ubwo nta n’urupfusha mfite ku buryo ndi gusabiriza no kugira ngo ncumbikirwe muri hoteli.
Ndakwingize ngo umfashishe inguzanyo y’amayero ibihumbi bibiri (2000)- ni ukuvuga asaga miliyoni n’ibihumbi Magana tandatu by’amanyarwanda. Nzahita nyagusubiza vuba nkimara kubasha kugera kuri konti yanjye. Nabwiwe ko uburyo bwiza bwihuta ari ukuyanyuza muri Western Union.
Uze kumbwira nze kuguha umwirondoro wanjye wuzuye (amazina yose) n’aho mperereye kugira ngo uyanyoherereze. Wambona kuri email. Umenyeshe menye niba hari icyo uri bumfashe.”
Nyuma y’aho bamwe mu bari babonye ubu butumwa, barimo umunyamakuru wa IGIHE, boherejwe ubundi butumwa bugira buti:
”Ndishimye cyane, kandi nabishimye. Ukoreshe amazina yanjye mu kunyoherereza amafaranga muri Western Union Money Transfer. Dore amakuru wakenera:
{{Izina ry’uwakira: Bizimana Belgine
Umwirondoro w’uwakira: La Ramblas, 9 Barcelona
Zip Code: 08002
Igihugu: Espanye}}
Nongeye kubashimira. Ukimara kunyoherereza amafaranga uhite ufotoza (Scan) urupapuro wishyuriyeho (receipt) urunyoherereze, cyangwa unyandikire ibikenerwa bya ngombwa birwanditseho. Nyabuneka ndagutegereje.”
Belgine avuga ko akeka ko mu bantu basanzwe bakorana kuri Email haba harimo abamwinjiriye bakitiza konti ye ya Email bakohereza ubutumwa kuko mu kandi kazi akora akorana n’abantu b’ineri nyinshi kandi barimo abazwi.
Yagize ati:”Email yanjye iriho abantu benshi mu bihugu bitandukanye ngira ngo hari umuntu ushobora kuba yayinjiriye kubera ko abonaho contact z’abantu benshi bakomeye ashaka kubiba. Ndi Nairobi kabisa, muri Espanye nta gahunda mfite yo kujyayo, mfite ibitaramo byinshi nasinyanye amasezerano n’amasosiyete.”