Post
Umubyeyi yabyariye muri “corridor” y’Ibitaro bya Muhima
{Mu bitaro by’abayeyi bya Muhima haravugwa umubyeyi wabyariye muri “corridor” kubera ko yarangaranywe n’abaganga. Icyakora ubuyobozi bw’ibitaro bwo buranyomoza iyi nkuru buvuga ko ngo uyu mubyeyi yaba yazanywe igihe cyo kubyara cyageze.}
Umubyeyi waganiriye na ORINFOR dukesha iyi nkuru we yemeza ko yamaze iminota 30 ashaka umuganga ndetse anasaba akagare ko gutwaramo uyu mugore yabonaga ko atashoboraga kugenda.
Abandi barwaza nabo bemeza ko bahise bafata umwanzuro wo gukinga ibitenge kuri uwo mubyeyi maze ahita abyarira umwana muri “corridor” y’ibitaro aho yari agitegereje abaganga.
Umwe mu baganga wari waje gusura umurwayi yavuze ko ibyo yabonye bidakwiye kandi ko bigayitse.
Muganga mukuru w’ibitaro bya Muhima Jules Mushingatahe avuga ko uwo mubyeyi ibyo avuga atari byo ko ahubwo yahageze abaganga bakira abandi bagasanga yabyariye muri corridor.
Muganga Jules yasabye abaturage kujya bitabira kujya kwa muganga hakiri kare bakimara kumva ibise aho kugirango babyarire mu nzira nk’uko byagendekeye uyu mubyeyi.
Icyakora nkuko twabitangarijwe n’umuganga mukuru w’ibyo bitaro ngo umwana na nyina kuri ubu bameze neza ku buryo bitaweho neza n’abaganga b’ibyo bitaro.
{{Inkuru dusha ORINFOR}}