Post
Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kugamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda
{Mu rwego rwo kwegera no kuganira n’abaturage, kuri stade y’i Muhanga habereye amarushanwa y’indirimbo n’imivugo muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza hagamijwe gushimangira imiyoborere myiza mu Rwanda.}
Ibi bikaba byagarutsweho n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Madamu Fortune Mukagatana, wasabye abayitabiriye kuyiyumvamo nka gahunda igamije iterambere rirambye ry’igihugu, baniyumvamo icyiza cyimirijwe imbere muri iyi gahunda amahanga ashimira u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE.com, Gatwaza Patrick ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga yemeje ko iyi gahunda ibafitiye akamaro kuko ibafasha kwigisha bahereye mu nzego zo hasi, bigafasha n’abaturage kuganira n’abayobozi b’inzego zitandukanye za Leta, nabo bagatega amatwi abaturage hanyuma bakajya inama n’ingamba zo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda bose.
Gatwaza ati : “Ibi bikorwa kugira ngo ubuyobozi bwiza buranga u Rwanda uyu munsi buzarusheho kunyura Abanyarwanda”. Yongeyeho ko Abanyarwanda bashoboye kurwanya ruswa, ubu akaba ari ngombwa ko bagira umuco wo kwizigamira no kugira uruhare mu miyoborere yabo.”
Naho bamwe mu baturage twabashije kuganira bemeza ko byinshi babona bigenda bigerwaho cyane ko begerejwe ubushobozi n’ubuyobozi mu gihe bakunze kubaho mu bukoloni n’igitugu ku ngoma zabanje. Buregeya ati: “Dutewe ishema no kuyoborwa n’abayobozi bariho ubu kuko ari imwe mu nkunga ntagereranywa tuabona bityo bikanadufasha gutinyuka abatuyobora tugamije kuzuzanya.”
Muri uku kwezi hateganyijwe amarushanwa y’indirimbo, imikino y’umupira, imivugo n’ibiganirompaka hirya no hino mu turere bigamije kwigisha imiyoborere myiza. Abazatsinda muri ayo marushanwa bazahembwa ku munsi wo gusoza uku kwezi tariki ya 30 Mutarama.