Post
Uganda: Bategetswe gukora umuganda kubera kujugunya imyanda aho babonye
{Mu gihugu cya Uganda abantu bagera kuri 20 bakatiwe igihano cyo gukora umuganda n’ibindi bikorwa rusange igihe kigera ku masaha atandatu nyuma yo gufatwa banyuranya n’itegeko ryo kurwanya umwanda bajugunya imyanda aho bitagenewe.}
Bitegetswe n’Urukiko rw’i Kampala, abantu bafashwe bazira kutubahiriza itegeko ryo kurwanya umwanda mu Mujyi wa Kampala, ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama, rwategetse ko bahabwa igihano cyo kuzakora umuganda igihe kigera ku masaha atandandu. Mu bafashwe hagaragaramo inzobere (engineer) ikorera hoteli yo muri uyu mujyi wa Sheraton Hotel Kampala bakaba bategetswe n’umucamanza Juliet Hatanga ko bazasukura ruhurura zo mu gace kitwa Nakawa na Rubaga mu Mujyi wa Kampala.
The new Vision dukesha iyi nkuru ivuga ko aba batawe muri yombi bafashwe n’itsinda rigize urwego rw’ubuyobozi mu Mujyi wa Kampala ryitwa Kampala Capital City Authority (KCCA), nyuma y’igihe kirekire hashakishwa abatubahiriza ibyemezo byo kwita ku isuku ikorwa n’abakozi b’umujyi wa Kampala bakorera mu cyitwa Solid Waste Management Ordinance 2000.
Uretse guhanishwa gukora umuganda n’ibindi bikorwa rusange, umuntu ufashwe ata imyanda yo mu ngo n’indi iyari yo yose ahantu bitagenewe itegeko rikurikizwa riteganya ko ahanishwa igihano kirimo gufungwa amezi abiri cyangwa gukora umuganda igihe kigera ku masaha 20 cyangwa gutanga izahabu y’Amashilingi 40 000.