Post
Udusakoshi tw’abagore twaba dusigaye twifashishwa mu gucuruza urumogi
{Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge kuwa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2011, ubwo Umujyi wa Kigali wasozaga icyumweru cyitiriwe urubyiruko. Iki gikorwa cyabereye kuri Stade Régional i Nyamirambo, kikaba cyari kitabiriwe n’amashyirahamwe atandukanye y’urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali.}
Urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative atandukanye rwari rwitwaje ibitambaro bigaragaza ibikorwa bakora ndetse n’intego zabo mu guteza imbere igihugu nabo ubwabo.
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kurwanya ibiyobyabwenge, kimwe mu nzitizi z’iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ACP Rutikanga mu butumwa yatanze yagize ati ” Umutekano mu Rwanda turawufite, intambara dufite ubu ni iyo kurwanya ibiyobyabwenge… Abantu benshi mu rubyiruko bamaze kwangirika kubera ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga, ibiyoga by’ibikorano…”
Yongeyeho ko urubyiruko ruhagurutse rukabirwanya byacika burundu. Ati ” Ababicuruza babura abaguzi bakabireka “.
ACP Rutikanga yasabye ubufatanye bwa Polisi n’urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Mayor wa Nyarugenge we yagarutse cyane ku bari n’abategarugori, ati ” Byamaze kugaragara ko udusakoshi abakobwa n’abadamu bitwaza kenshi batwaramo n’ibi biyobyabwenge… Rubyiruko, dufatanye mu kwamagana ibi biyobyabwenge “.
Meya Ndayisaba ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimye urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe kugirango ruzamurane, yabasabye gukomereza mu nzira barimo kandi bakamagana ibiyobyabwenge. Yabasabye kandi kwirinda kwiyandarika ari nabyo bibaviramo kwandura icyorezo cya SIDA.
Muri iki cyumweru urubyiruko rwakoze ibikorwa by’umuganda, ibitaramo bifite intego yo kwamagana ibiyobyabwenge ndetse no gusurana mu turere tugize umujyi wa Kigali. Abari bitabiriye ibi birori basusurukijwe n’abahanzi Staff Sgt Robert, Rafiki, SMS na Makonikoshwa.




