Post
U Rwanda rwahawe amezi atandatu yo gutumiza isukari rudacibwa imisoro
{Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba watangaje ko urwego rwawo rushinzwe ubucuruzi rwemereye u Rwanda gutumiza isukari nta misoro rucibwa mu gihe kingana n’ amezi atandatu.}
Nk’uko tubikesha Bloomberg, u Rwanda rurateganya gutumiza hanze isukari ingana na toni 38,000 mu gihe cy’amezi atandatu, nk’uko byatangajwe n’uwo muryango muri email yoherejwe tariki 24 Werurwe uyu mwaka.
Isukari yakomeje kujya iba ikibazo cy’ingutu mu gihugu. Umwaka ushize ikiro cy’isukari cyageze aho kigura amafaranga 1200 nyuma kiza kumanuka kigera ku mafaranga 800. Icyo gihe umufuka w’isukari ya Kabuye, ibiro 50kg wavuye ku mafaranga 50.000 mu kurangura ugera kuri 33.500.
Uruganda rukumbi rutunganya isukari mu Rwanda rwa Kabuye ntirufite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’iki gicuruzwa mu gihugu kuko rufite ubushobozi bwo kuba bwakora isukari ingana na toni ibihumbi 12 ku mwaka kandi mu Rwanda hakenerwa nibura toni 50,000, ibi bikaba ari byo bituma habaho kwitabaza isukari ituruka mu bihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, hakoreshwa ibishoboka ngo yinjire mu gihugu ihendutse.