Post
U Rwanda rwahagarariwe mu rugendo rwo kurwanya ihohoterwa
{U Rwanda ni kimwe mu bihugu byari bihagarariwe mu rugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rwabaye kuva ku itariki 5 kugeza ku 9 Werurwe 2012, aho abarwitabiriye buriye umusozi wa Kilimanjaro.}
Maurice Rwamigabo ukora mu ishami rya Loni rishinzwe imibereho myiza y’abaturage (UNFPA), niwe wari uhagaraiye u Rwamda muri iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu 74 barimo ibyamamare n’abayobozi bakuru mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika, baturutse mu bihugu 36 by’Afurika.
Rwamigabo yatangarije IGIHE, ko iki gikorwa cyari ngombwa kandi ari ingirakamaro agira ati:”iki nicyo gihe nyacyo dusaba ko ihohoterwa rikorwa abagore n’abakobwa rihagarara haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange,….abagore n’abakobwa mu Rwanda bakomeje gukorerwa ihohoterwa ritandukanye ryaba iryo ku mubiri no mu bitekerezo.”
Yakomeje avuga ko ari ngombwa kwamagana iri hohoterwa, ntibabiharire Leta gusa, ati:”ni ababyeyi bacu dukunda, bashiki bacu n’abagore bacu, kandi tugomba kubereka urukundo.”
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida w’igihugu cya Tanzaniya Dr Jakaya Kikwete, mu rwego rwo kwerekana ubushake bw’ubuyobozi mu kurangiza ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Umusozi wa Kilimanjaro watoranijwe gukorerwaho uru rugendo, bitewe n’uko ufatwa nk’igisenge cy’Afurika, kandi intego yari ukurangurura ijwi ryo kurengera abakobwa n’abagore bahohoterwa ku gisenge cy’Afurika.
Nyuma y’uru rugendo, abarwitabiriye bakiriwena Minisiteri ishinzwe uburinganire muri Tanzaniya ndetse n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’I Burasirazuba Dr Richard Sezibera; Aho basabwe gukomeza ubu buvugizi mu duce batuyemo.

