Post
U Rwanda ni igiti kidacanwa, kitotwa kandi kiturirwa-Dr Mukimbiri
{Nyuma y’aho Dr Jean Mukimbiri ashyiriye ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru, twagiranye ikiganiro we ubwe na Ambasaderi Kabare Jacques uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, kugirango tumenye imvo n’imvano y’impamvu yo kwandika iyo baruwa.}
Dr Jean Mukimbiri yashyize ahagaraga iri tangazo nyuma y’amakuru yanditswe mu Kinyamakuru Umuvugizi.
{{IGIHE.com:}} Iri tangazo mwashyize ahagaragara ni iryanyu nyiri izina ?
{{Dr Mukimbiri :}} Inyandiko ni iyanjye rwose.
{{IGIHE.com :}} Mu itangazo mwashyize ahagaragara hari aho mugira muti: “Bimwe ni ukuri, ibindi si ukuri”. Mwatubwira imvo n’imvano y’ibyatangajwe mu Kinyamakuru Umuvugizi.
{{Dr Mukimbiri :}} Nahetswe mu ngobyi y’ibanga, iyo ngobyi ntiracika imijishi, sinamena ibanga. Ndamutse mburanye, nanasaba kuburana mu ibanga, kubera impamvu zumvikana.
Urugero, sinakwemera ko hagira umunyamakuru uza aho mburana na Nyakubahwa Ambasaderi wanyoboye, unahagarariye igihugu cyacu. U Rwanda ni igiti kidacanwa, U Rwanda ni igiti kitotwa, u Rwanda ni igiti kiturirwa.
{{IGIHE.com :}} Amakuru twasomye aravuga ko mwahagaritswe ku mirimo mwakoraga muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa. Ni byo?
{{Dr Mukimbiri :}} Ni byo ariko nanjye byarantunguye.
{{IGIHE.com:}} Murakeka ko byaba byatewe n’iki?
{{Dr Mukimbiri : }} Sinshobora kumena ibanga kandi ntibizambeho. Sinamena ibanga ndi umubyeyi wuzukuruje; mennye ibanga nawe ubwawe Karirima ntiwazanshakaho inshuti. Umurage wo kumena ibanga ntuzacyurirwe abazankomokaho. Simpandwa ku rurimi.
Nyuma y’iki kiganiro cy’amagambo azimije ya Dr Jean Mukimbiri, twanaganiriye na Ambasaderi Kabare Jacques nawe agira icyo adutangariza.
{{IGIHE.com :}} Nyakubahwa Ambasaderi ibivugwa n’Ikinyamakuru Umuvugizi kuri Dr Mukimbiri nibyo?
{{Ambasaderi Kabare :}} Mukimbiri ntakiri umukozi w’Ambasade kubera amasezerano y’akazi (contrat) yarangiye, nta cyo navuga kuri we kuko afite uburenganzira bwo kwandika ibyo ashatse n’igihe ashakiye, gusa ntiyarenga ku mategeko agenga abakozi yo kudatangaza amabanga y’umukoresha we nk’uko bigenda mu iseswa ry’akazi nk’ahandi hose.
Ku byerekeye Umuvugizi, ntabwo nigeze nsoma ibyo wanditse ndetse n’iryo tangazo Mukimbiri yageneye abanyamakuru ntaryo ndasoma.
{{Hano munsi tubashyiriyeho itangazo Dr Jean Mukimbiri yageneye abanyamakuru}}
Jyewe, Dr Jean MUKIMBIRI, maze gusoma Ikinyamakuru Umuvugizi, mu nomero cyaraye gisohoye, kimvugamo, mu kazi k’Ambasade y’u Rwanda i Paris mu Bufaransa, ntangaje ibi bikurikira :
– Nemera ihame ry’itara n’itangazamakuru.
– Nubwo nemera iryo hame ariko, ndatangaza ko nta ruhare na ruto mfite, mu itara n’itangazamakuru mvugwaho mu nomero maze gusoma, mu Kinyamakuru Umuvugizi.
– Ingingo ya munani y’Amasezerano y’akazi ashyirwaho umukono, muri Ambasade y’U Rwanda i Paris, ivuga ko umukozi w’Ambasade atagomba kumena ibanga ku byo azi muri Ambasade, yaba akihakora, yaba atakihakora.
– Bikubitiyeho ko ndi Umwunzi wabiherewe impamyabumenyi, n’impamyabushobozi, muri Kaminuza ihuza za Kaminuza zirenga icumi.
– Bimwe mu byo maze gusoma ni ukuri, ibindi si ukuri. Kuba ntamena ibanga biratuma nta kindi nongeraho.
– Mboneyeho kwizeza abayobozi b’igihugu n’ab’Ambasade, abasoma iri tangazo, n’Umuvugizi, ko nkiri wa wundi: Umunyarwanda w’umushakashatsi kuri « Genocide » no mu Bwunzi/Mediation, nkaba ngerageza, uko nshoboye kose kubikorana ubupfura, ubutwari n’ubumenyi. Imana izabimfashemo, namwe mwese.
Ndahamya kandi ko bizashoboka, kuko tubikomora mu ngobyi y’umuco wacu, itazacika imijishi.
– Mboneyeho kubifuriza kurangiza neza uyu mwaka, no kuzagira amahoro n’amahirwe muri uyu mwaka w’i 2012.
{{Bikorerwe Ottignies, mu Bubiligi, ku italiki ya 30 Ukuboza 2011}}
{{Jean MUKIMBIRI Docteur en Philosophie et Lettres, Médiateur, Certifié en Gestion d’Organismes Culturels}}
{{Karirima A. Ngarambe Correspondant/IGIHE.com Belgique}}