Post
Twanze gusaza twanduranya – Abagize Urban Boyz ku kwiyunga kwabo (Video)
Ibi aba bahanzi babigarutseho mu kiganiro cyihariye bagiranye na IGIHE, ubwo bavugaga ku myiteguro y’igitaramo bazakorera mu Karere ka Rubavu.
Humble Jizzo yagize ati “Nkunda kuvuga ko abadapfuye babonana. Ikindi ni ibyishimo byinshi. Twagarutse muri ‘business’ ariko ikiruta byose ni uko twongeye kuba abavandimwe. Byaba bibabaje iyo tuza kuba twarabyirukanye turi inshuti, hanyuma tugasaza tutumvikana. Nkeneye kubona umwana wanjye cyangwa umugore wanjye afitanye ubucuti n’aba Safi Madiba na Nizzo Kaboss. Tugomba gusaza tutanduranya!”
Aba bahanzi banemeje ko bagarutse gukora umuziki nk’ubucuruzi, banaboneraho gusaba imbabazi abakunzi babo bari bamaze imyaka umunani batabumva nk’itsinda.
Safi Madiba yagize ati “Si iterabwoba! Aba bahungu bagarutse muri ‘business’. Ikindi nakomeje kumva abantu bavuga ko bamaze imyaka umunani bababaye. Twiseguye ku bo twababaje, natwe ntabwo twari twishimye. Ariko ubuzima ni uko bumeze, kuko buri kintu kiba gifite impamvu.”
Aba bahanzi banaboneyeho gutumira abakunzi babo kuzitabira igitaramo bazakorera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2026, bavuga ko biteguye kongera kubaha ibyishimo bari bamaze igihe bategereje.
Urban Boys bavuga ko kuba bagiye kongera gutaramira i Rubavu ari amateka yihariye, kuko ari ho bakoreye igitaramo cya nyuma mbere yo gutandukana mu Ukwakira 2017, bityo bakaba babifata nk’aho basubukiye aho urugendo rwabo rwari rwarahagaze.



