Post
Trinity Metals yatangiye uburyo bushya bwo gushakisha wolfram i Nyakabingo
Iki kigo kivuga ko Nyakabingo ari cyo kirombe gitanga tungsten nyinshi muri Afurika. Gahunda yatangiye ku wa 29 Nyakanga 2026 izifashisha uburyo bwo gucukura buzwi nka sonic drilling, bufasha mu gutahura ayo mabuye ariko ibidukikije bitangijwe.
Hazacukurwa imyobo igera ku 106, buri mwobo uzaba ufite ubujyakuzimu buri hagati ya metero 12 na metero 20.
Impagararizi zizajya zifatwa kuri buri metero imwe, zipimwe muri laboratwari kugira ngo hamenyekane ingano n’ubwiza bwa tungsten iri muri aya mabuye.
Biteganyijwe ko hazakusanywa impagararizi hafi 1.600 zo gupima ubwiza bw’amabuye, hamwe n’izindi hafi 210 zizifashishwa mu kureba uburyo ashobora gutunganywa no gutandukanya tungsten n’andi moko y’amabuye y’agaciro.
Trinity Metals ivuga ko ku kirombe cya Nyakabingo hazasuzumwa hagati ya toni miliyoni 2,5 na miliyoni eshatu by’ibisigazwa byacukuwe mu myaka yashize ariko ntibibyazwe umusaruro wose.
Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko ibi bikorwa bizafasha kongera umutungo wa Nyakabingo n’umusaruro w’ikirombe.
Ati “Bizatuma twongera cyane umutungo w’amabuye dufite, biduhe amahirwe yo kongera umusaruro kandi bishimangire umwanya wa mbere wa Trinity Metals n’u Rwanda mu bihugu bitunganya tungsten nyinshi ku isoko mpuzamahanga.”
Yavuze ko nyuma y’ubu bushakashatsi, iki kigo kizatangaza imibare mishya igaragaza ingano y’amabuye ashobora kuboneka no gucukurwa mu kirombe cya Nyakabingo. Iyo mibare izifashishwa mu gutegura ibikorwa by’ikirombe no kureba niba hakenewe kongera ubushobozi bwo gucukura no gutunganya amabuye.
Ibyavuye mu bushakashatsi bizafasha kandi mu gutegura uruganda rugezweho ruzatunganya amabuye acukurwa ubu n’ayasigaye mu byafatwaga nk’imyanda byasigazwaga mu bikorwa by’ubucukuzi mu myaka yashize.
Trinity Metals ivuga ko kongera gutunganya ayo mabuye biri muri gahunda yayo yo kubungabunga ibidukikije, kuko bizatuma haboneka tungsten yiyongereye bitabaye ngombwa ko hacukurwa ahandi hantu henshi.
Nyuma ya Nyakabingo, Trinity Metals irateganya gukora isuzuma nk’iri ku birombe bya Musha na Rutongo.
Ni ibikorwa kandi bizafasha mu kugena ishoramari rikenewe muri iyi mirimo no gushyiraho uburyo bushya bwo gucukura ndetse n’ubwo gutunganya aya mabuye akenewe cyane ku Isi.
Trinity Metals yashinzwe mu 2022, nyuma yo guhuza ibirombe bya Nyakabingo, Rutongo na Musha. Ifite abakozi barenga 6.500, mu gihe Nyakabingo itunganya toni zirenga 100 za wolfram buri kwezi. Iyo wolfram iba irimo tungsten iri hagati ya 65% na 70%.
Umucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kilombe cya Nyakabingo bukorerwa kuri hegitari 1,600, kikaba gitekerezwa kuba kirimo toni zirenga 30.000 za Tungsten zishobora gucukurwa.
Nyuma y’imyaka ine y’ibikorwa bihambaye, Trinity Metals iherutse gutangaza ko igiye gushora miliyoni 100$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikube hafi kabiri umusaruro ibona.
Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.
