Post
Tom Close yahaye ubutumwa Dream Boyz na Urban Boyz kubera Muyoboke
{Gutandukana kwa Muyoboke na Dream Boyz bifite igisobanuro gikomeye ku muhanzi Tom Close nawe wigeze kuberwa umujyanama n’uyu Muyoboke imyaka irenga ine yose.}
Uretse ibiganiro bitandukanye yagiye akora akagaragazamo icyo atekereza kuri Muyoboke, Tom yanahimbye indirimbo zifite byinshi zihuza n’amagambo yakunze kumuvugaho. Kuri ubu Muyoboke ni umujyanama wa [Urban Boyz->http://igihe.com/spip.php?rubrique296], Tom yongeye kugira icyo amuvugaho mu butumwa yageneye [Dream Boyz->http://igihe.com/spip.php?rubrique199] bakoranaga ndetse na Urban Boyz.
Abinyujije ku rukuta rwe rwo kuri Facebook, avugiraho gake cyane, [Tom->http://igihe.com/spip.php?rubrique142] yabanje kubica mu marenga agira ati:”Iyo ukurikiye umutima wawe, n’iyo bitagenze neza ntiwicuza”. Muri aya magambo Tom yumvikanisha ko yababajwe kandi yagiye yicuza ku byo yagirwagamo inama n’abo yari kumwe nabo mu buhanzi bwe mu bihe byashize. Muyoboke akaba ari we uza ku isonga mu bamugiraga inama kuko ari nacyo yamuhemberaga nk’umujyanama we, n’ubwo nyuma yaje gucudika na Jack Kagabo washatse kenshi kwitwara nk’umubereye umujyanama, nyuma bakaza gutandukana bucece.
Mu butumwa bwihariye uyu muhanzi yageneye Dream Boyz na Urban Boyz ku rukuta rwe rwa Facebook, Tom yagaragaje ko kuzamuka, no kurushaho kwamamara mu muziki ahanini bidashingiye ku muntu runaka kubera ibyo agufasha ko ahubwo ahanini biba bishingiye ku bafana b’umuhanzi. Yagize ati: “Dream Boyz komeza utsinde kandi namwe Urban Boyz mukomeze mutsinde. Tom Close komeza utsinde; naho abafana bacu mutsinde inshuro igihumbi kuko ari mwe hamwe n’Imana yacu mwatugize abo turi bo”.
Muyoboke mu ijambo rye, ubwo yasinyanaga amasezerano na Urban Boyz yo kubabera umujyanama mu gihe cy’umwaka, yatangaje ko n’ubwo azatuma barushaho kumenyekana atari cyo cy’ingenzi kuri we, avuga ko agamije ahanini kubafasha gushaka amafaranga mu buhanzi bwabo babyaza inyungu impano bafite.
Ku bijyanye n’uko yakoranye na Tom Close, Muyoboke atangaza ko Tom Close yamubereye nk’indashima. Muyoboke kandi akanenga Tom Close avuga ko bakoranye imyaka ine yose nta uvuga undi nabi nyamara bamara gutandukana akaba ari bwo atangira kumutaranga.