Post
TIPR yateye utwatsi ibyifuzo bya IBUKA
{Ubujurire bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha TIPR, mu cyumweru gishize rwateye utwatsi ibyifuzo bya Ibuka byo kwamagana ibihano bidakwiye byahawe abahoze ari abasirikare bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.}
Ku itariki ya 14 Gicurasi 2011, uwahoze ari umukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Augustin Bizimungu, yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 mu gihe mugenzi we wayoboraga Jandarumori (gendarmerie), Gen.Augustin Ndindiliyimana, yakatiwe igifungo kingana n’igihe yamaze mu buroko, akaba yaranarekuwe.
Muri izo manza z’impurirane, Maj. François Nzuwonemeye wayoboraga batayo (bataillon) ishinzwe iby’ubutasi, na Capt. Innocent Sagahutu bombi bakatiwe imyaka 20 y’igifungo. Ibi bihano IBUKA yasanze bidakwiriye igereranyije n’ibyaha byakozwe.
Ibiro Ntaramakuru Fondation Hirondelle bikorera Arusha, bivuga ko mu ibaruwa yashyikirijwe urukiko tariki ya 19 Mutarama 2012, Ibuka n’Ikigega cy’Abongereza cyo gufasha abarokotse (Survivors Fund), bari barasabye ko icyumba cy’ubujurire cy’urwo rukiko cyakwemera ibyifuzo by’abarokotse Jenoside, aho basabaga ko ubujurire bwasuzumana ubushishozi ibihano byari byatanzwe n’urukiko rwa mbere rw’iremezo.
Iyi miryango yombi yifuzaga gutanga ibyifuzo byayo nk’inshuti z’urukiko (Amis de la cour) mu gihe cyo gukurikirana imanza z’ubujurire bw’izo manza n’ubwo itariki yazo itigeze itangazwa.
Mu gusaba kwabo, bumvikanishaga ko imanza nyinshi zaba izo mu gihugu cyangwa se izo mu rwego mpuzamahanga, abahohotewe bafite uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku bijyanye n’ibihano biba byatanzwe.
Amategeko agenga imiburanishirize y’urwo rukiko, avuga ko icyumba cy’urukiko gifite ububasha bwo kwakira ibyo inshuti z’urukiko zibugejejeho igihe rusanze ibyo bavuga byagira icyo bifasha mu gusuzuma imiterere y’ikibazo.
Ariko noneho, icyumba cy’ubujurire cyafashe icyemezo kivuga ko ibikubiye muri iyo baruwa nta kintu cyo gusuzuma kindi kitari ibyerekeranye n’ibihano.
Kwanga icyo cyifuzo, ngo ni uko muri iyo baruwa bashyiraga imbere ibyifuzo by’uko abarokotse nabo bagira uruhare mu kugena ibihano.
Ibuka na « Survivors Fund » mu ibaruwa yabo bemezaga ko biriya bihano ahanini bigaragaza nko kudahana kandi bigatesha agaciro ku bishwe n’abarokotse.
Iyi miryango itanga ingero z’abandi bagabanyirijwe ibihano n’urwo rukiko kandi bitari bikwiye. Mu rubanza rwiswe « urw’abasirikare », uwahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, Col.Théoneste Bagosora, wari warakatiwe burundu, yagabanyirijwe ibihano akatirwa imyaka 35, Lt.Col. Anatole Nsengiyumva nawe wari warakatiwe burundu, yagabanyirijwe ibihano akatirwa imyaka 15. Icyo gihe yahise arekurwa, kuko yari amaze kurenza iyo myaka yakatiwe.
{{Hejuru ku ifoto: }} {Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA}
{{Inkuru dukesha Izuba Rirashe}}