Post
Tegereza gato: imvugo itihanganirwa n’abasaba serivise
{Iyi ni imvugo ikubiyemo agasuzuguro k’indengakamere, ku buryo dukwiye kwitondera uburyo tuvugishamo abatugana, tukagerageza kwirinda gukoresha imvugo nk’izi, kuko akenshi nabyo biri mu bihesha ibikorwa byacu isura mbi imbere y’abatugana.}
Uburyo abantu benshi bagenda bakakirwamo iyo bagannye ahantu bahakeneye serivisi cyangwa umuntu ntibukunze kunyura benshi n’ubwo hamwe na hamwe baba bagerageje gukora ku buryo bagena umuntu uvugisha abakeneye ibisobanuro (receptionist).
Ariko hari hamwe usanga abashinzwe umutekano (securité) bahabwa ububasha bwo gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’ikigo, nyamara akenshi izo si zo nshingano zabo.
Ni ikibazo kinini niba umuntu, yaba ubishinzwe cyangwa se n’utabishinzwe nk’abo bashinzwe umutekano, bavugisha mu buryo butanogeye ababagana, nk’aho usanga umuntu umubaza uti: “ibiro by’ushinzwe abakozi biri he?”, nawe akagusubiza agusuzuguye ati: “uramushakira iki?” ukamusobanurira yarangiza, bitewe n’ibisobanuro umuhaye akakubwira ati: “niba ari ibyo ntawe uri bubone”.
Ese nk’icyo kigo kivugirwa n’ushinzwe umutekano wo ku muryango akavuga mu mwanya w’abakabaye aribo bavugira ikigo, ubwo isura y’icyo kigo iba izafatwa ite n’abakigana? Cyane ko bishobora no kuba ku muntu ugendereye ikigo ku nshuro ye ya mbere kandi afite impamvu zifitiye umumaro abo agendereye!
Aho bibera agahomamunwa ni uko ugerageje no kubaza impamvu umwanya wahawe wo gutegereza gato nk’uko ahenshi bakunze kuvuga, ugahabwa igisubizo kigira kiti “niba urambiwe igendere!”
Hari byinshi byo gukosorwa mu mitangirwe ya serivise niba koko dusobanukiwe neza ko abakiriya cyangwa se abatugana ku mpamvu zitandukanye, bose aribo bagena gukomera kwacu mu bikorwa, imvugo nziza kandi ijyanye n’umwuga ni ngombwa.
Ku bw’ibyo rero niba umuyobozi cyangwa nyir’ibikorwa, abona ko buri muntu wese mu bakozi be bashobora kwakira mu buryo ubwo ari bwo bwose abamugana, akwiye kugenera abo bakozi be amahugurwa ku buryo abakiriya n’abagenderera ikigo cyangwa n’iduka bavugishwa mu kinyabupfura.