Post
SMS yari irikoze hagati ya MM n’Umugore we Lyvia
{Umunyamakuru Maurice Munyentwari uzwi nka MM aremeza ko mu minsi mike ishize yagiranye ukutumvikana n’umwe mu basore (bigana n’umugore we muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda) washatse kumuteretera umugore we ngo amwigarurire akoresheje telephone igendanwa. Gusa akavuga ko nyuma yo kwihaniza uwo musore, ubu yasubiranye n’umugore we (wari umaze iminsi yahukanye) kandi ko bari kwizihiriza hamwe iminsi mikuru yo gutangira umwaka.}
Munyentwari aherutse kwandika ku rukuta rwa Facebook ye yihaniza umusore avuga ko yashatse kwigarurira umugore bashyingiranywe agira ati:”Nshuti zanjye, dore agasore karara kadasinziriye ngo karashaka gusohokana Princess (Lyvia) ngo bajye kurarana mu byumba by’amahoteli bya Butare. Mukande like munanyungure ibitekerezo (comments). Nimwuzura 100 ndabashyiriraho ubutumwa (SMS) kirirwa kandikira Princess. Baca umugani ngo iyo imbwa yashy……. irapfa”.
Iki kiganiro cyo kuri Facebook cyavuzweho byinshi cyaje gukongezwa n’uko Kamwezi Mugunga Lyvia, umugore wa MM, yaje kwandika asa n’urengera uyu musore aho yagize ati:”Nshuti zanjye, mwihangane mwubahane mutaba nk’uwashyize iyi nkuru hano! Uyu musore uri kuvugwa nabi gutya ararengana cyane, niba ananyumva aho ari musabye imbabazi. Mu buzima duhura n’ibidutungura byinshi gusa byose tuba dutegetswe kubyakira uko bije! Ndabinginze twubahane ibyabaye byose biri hagati yacu mutubabarire kubibashyiramo! Nongere mbasabe mwubahe uwo muntu!”

Aganira na IGIHE.com, Munyentwari yavuze ko uwo musore, avuga ko bataziranye imbonankubone, yahoraga ashakisha umugore we kugeza ubwo amufatiye kuri telephone ari nabyo byatumye abyandika ku rubuga rwa Facebook asaba inama bagenzi be. Yagize ati:” uwo musore yohereje SMS agira ibyago asanga telephone ninjye uyifite, ni aho ngaho niho byahereye”.
Muri iki kiganiro ku murongo wa telephone kandi, Munyentwari ashimangira ko ibyo bibazo byose babicoce (we n’umugore we) ku buryo yemeje ko ubwo yaganiraga na IGIHE.com yari ari kumwe nawe. Yagize ati:”Ni akabazo kabayemo ariko twarabikemuye, twarabikemuye… habayemo ikibazo nyine uburyo uwo musore yageragezaga kwinjira mu rukundo rwacu ashaka umugore wanjye ariko jyewe namuhaye gasopo turabivugana”.
Telefone y’umugore wa MM ntiyabashije gucamo nk’uko MM yari yabitubwiye asobanura ko kuko ngo umugore bisa nk’ibyamukomerekeje yahisemo kuba ayifunze. Uwo musore MM avuga ko yashakaga kumuca inyuma twabashije kubona numero ye ariko inshuro zose twayigerageje ntiyatwitabye, bigeza ubwo itongereye gucamo.