Post
Ruswa iravuza ubuhuha mu bamotari
{Abatwara za moto mu mujyi wa Kigali bagatanga amafaranga igihe bafatiwe mu ikosa ngo ntibajya bamenya irengero ry’ayo mafaranga bacibwa.}
Abo bamotari bo mu mujyi wa Kigali baravuga ko mu gihe igihugu cyose cyahagurukiye kurwanya ruswa, mu bamotari ho bikiri inzozi. Abamotari twaganiriye banze gutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo bavugaga ko noneho abayobozi babo babimenye babimura mu mujyi, bati ” Twebwe twayobewe abashyiraho abashinzwe umutekano ku maseta, batumazeho amafaranga kandi ntitwerekwa ibyo akora !”
Bakomeza bavuga ko nyuma yo guhora bakwepana na Polisi kuva mu gitondo rikarinda rirenga ubu noneho batorohewe n’abashinzwe umutekano ku byo bita amaseta kuko bo banasaba amafaranga wakwanga kuyatanga moto yawe igatwarwa.
Nk’uko abamotari babitangarije IGIHE.com, aba bashinzwe umutekano ahanini baba ari abantu bananiwe akazi. Bati ” Iyo utwaye umuntu mu gihe utarabona undi uricara ugategereza. Abo bashinzwe umutekano ni ba bantu baba barananiwe kwihanganira guhora bategereje umuntu batazi aho ari buturuke; ntitumenya uko bashyirwaho, ubundi bakatuzonga koko!”
{{Nta muntu ubatora}}
Bati ” tubona ababashyiraho nabo baba badafite imico myiza kuko ari umuntu ufite imico y’abantu barezwe neza yashaka abandi akabashinga aka kazi. Tubona bayagabana rwose.”
Bakomeje batubaza bati ” Ko imisoro itangwa muri Rwanda Revenue Authority yubaka imihanda n’ibindi, amafaranga dutanga akora iki kandi ko dutanga menshi ?”
Aba bashinzwe umutekano ku maseta ntabwo bagira icyicaro kizwi, ngo usanga bazenguruka ahantu hose cyane cyane kuri Simba Supermarket cyangwa kuri UTC (hombi ni mu mujyi rwagati hahurira abantu benshi). Ngo hari igihe uparika bati ‘zana moto cyangwa uduhereze’.
Mu byo basaba harimo ko umutekano waharirwa Polisi nk’uko biri mu nshingano zayo. Barasaba na none ko ubuyobozi bw’umujyi bwakongera aho moto zihagarara kugirango abashinzwe umutekano babakuramo amafaranga babure aho bahera.
Ubundi ngo umujyi wa Kigali wahaye abamotari aho guhagarara hamwe ariho ku cyapa cya Coca-Cola hafi y’inyubako ya Rubangura gusa, guhagarara ahandi hose ntibyemewe.