Post
Ruswa iranuganugwa mu isanwa ry’umuhanda wa Mbarara
{Igihugu cya Uganda kizatanga igiciro gikubye kabiri icy’u Rwanda mu kubaka kilometero imwe y’umuhanda mugari wa Mbarara-Gatuna mu mushinga uzamara imyaka 3.}
Ibi bije mu gihe ibihugu byombi biterwa inkunga n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi (EU).
Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 124 uzava i Mbarara ukagera i Gatuna mu Majyepfo ya Uganda uzatwara amayero miliyoni 117 mu isanwa ryayo mu gihe umuhanda upima ibilometero 78 bizahuza Gatuna na Kigali bizatwara amayero miliyoni 47, igiciro cyose muri rusange ni miliyoni z’amayero 160.
The New Vision dukesha iyi nkuru itangaza ko ibi bivuze ko ku ruhande rwa Uganda kubaka kilometero imwe y’umuhanda bizatwara amayero 950,000 mu gihe u Rwanda rwo ruzatanga amayero 600,000.
Umuhanda mugari Mbarara-Gatuna-Kigali ni umwe mu mishinga mini ihuriweho na Uganda ndetse n’u Rwanda iri guterwa inkunga n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi. Gutangira kuwubaka bizarangira muri Kanama 2014.
Uyu mushinga ugamije kunoza imihanda yo mu muhora wa ruguru (northern corridor) akaba ari umuhanda w’ingenzi mu gukura ibintu ku cyambu cya Mombasa muri Kenya bikagera mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, u Burundi no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda rwahaye iri soko ikigo cy’ubwubatsi cya Strabag mu gihe Uganda harihaye ikigo cya Reynolds Construction Company (RCC) cyo mu Busuwisi.

{{Museveni yavuze ko mu isanwa ry’uyu muhanda hashobora kuba haratanzwe ruswa}}
Perezida Yoweri Museveni, mu ijambo yavuze ryo kwifuriza abaturage b’igihugu cye umwaka mwiza yinubiye ko igiciro cy’isanwa ry’umuhanda Mbarara-Gatuna kiri hejuru cyane ugereranyije n’isanwa ry’igice cya Gatuna-Kigali.
Yagize ati: “Ndashaka kwihanangiriza buri wese wagize uruhare muri ibi bikorwa by’ubujura ko byanze bikunze bazafatwa n’itegeko mu gihe cya vuba.”
Yongeyeho ati: “Ndaza guha uburenganzira umugenzuzi mukuru w’imari mu gukora igenzura mu mafaranga azakoreshwa mu kubaka uyu muhanda nyuma hazakorwe raporo.”
Umuyobozi w’urwego rushinzwe imihanda muri Uganda, Peter Ssebanakitta yatangaje ko nta kibi cyakozwe mu isanwa ry’uyu muhanda.
Yagize ati: “Twabicishije mu mucyo. Kuko umuryango w’ibihugu by’i Burayi waduhaye inkunga ndetse ni nawo wayihaye u Rwanda aha ntabwo twari kugira icyo dukora tutabyemerewe nawo.”
Yongeyeho ati: “Isoko ryo gusana uyu muhanda ryatanzwe biciye mu mapiganwa aho ibigo by’ubwabatsi bw’imihanda mouzamahanga bigera kuri birindwi byari byasabye iri soko; nyuma twaje gufata uwasabaga amafaranga make.”
Ssebanakitta yanavuze ko bahangayikishijwe n’ibi birego kandi ko mu gihe cya vuba bazahura na bagenzi babo bo mu Rwanda mu kureba impamvu harimo ukudahuza igiciro cy’iri sanwa.
Perezida Museveni yavuze ko abatsindira amasoko bavangirwa n’abanyepoliyiki ndetse n’abashinzwe iyubakwa ry’imihanda mu kongera igiciro cy’iri yubakwa nyuma hakaza gukorwa umuhanda uteri mwiza.
Kuwa 23 Ukuboza 2011 nibwo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Museveni batangije ku mugaragaro isanwa ry’umuhanda mugari uhuza Kigali-Gatuna-Mbarara, uyu muhango wabereye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.