Post
RDC : Umunani bapfuye, 44 barakomereka bashaka gutoroka uburoko
{Kuri iki Cyumweru tariki ya Mbere Mutarama 2012, mu mujyi wa Bukavu wo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hapfuye abantu umunani abandi 44 bakomerekera mu gikorwa cyo gushaka gutorokesha abagororwa.}
Gaston Luzembo, umuyobozi wa polisi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iherereyemo gereza nkuru ya Bukavu avuga ko nyirabayazana w’ibyo byago ari imfungwa y’umusirikare ufite ipeti rya colonel wahaye imfungwa y’umusivili gerenade ngo ayitere ashaka guteza umutekano muke kugirango abagororwa babone uko batoroka uburoko.
Luzembo avuga ko iki gisasu cyaturikijwe n’umuntu utabimenyereye cyasize kivuganye abasivili bane n’abasirikari bane, abandi 44 barakomereka.
Jeune Afurique dukesha iyi nkuru kivuga ko muri iki gihugu hakunda kugaragara ibikorwa byo gushaka gutorokesha abagororwa, aho ngo mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2011 agatsiko kitwaje intwaro (commando) kashatse gucikisha abagororwa bo muri gereza ya Lubumbashi iherereye mu Burasirazuba bw’amajyepfo y’iki gihugu maze abagera ku 1 000 bagatoroka.
Amagereza yo muri iki gihugu agaragaramo umwanda ukabije ku buryo abayafungirwamo baba bafite ibyago byo kuhandurira indwara zitandukanye. Ikindi ngo barya nabi ku buryo hari abicwa n’inzara.