Post
RDC: Batanu baguye mu bitero bya FDLR
{Tariki ya 30 Ukuboza 2011, inyeshyamba z’ umutwe wa FDLR zongeye kugaba ibitero mu gace ka Walikare kari mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abantu batanu bahasize ubuzima ndetse undi umwe akomereka bikomeye.}
Nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru yabitangaje, inyeshyamba za FDLR zagabye ibitero ku barinzi b’ imidugudu bacungaga umutekano muri ako gace.
Umuyobozi w’ agace ka Walou Yangu yasobanuye ko imirwano hagati ya FDLR n’abacunga umutekano yabereye mu midugudu ya Ngege, Kanyate na Buhimba, aho inyeshyamba za FDLR zabashije gutsimbura aba barinzi, zihita zitwika iyi midugudu uko ari itatu.
Sosiyete sivile y’agace ka Walikare ivuga ko isanga abarebwa n’ iki kibazo ntacyo bari gukora kuri iyi mirwano ikomeje kuba hagati ya FDLR n’ abarinda imidugudu ndetse n’ umutwe wa Mai Mai.
Agira icyo abivugaho, Col Ekenge ushinzwe operation Amani yemeje ko ubu ingabo za Congo ziri gufata ingamba kugira ngo iki kibazo kirangire burundu.
Abantu bagera ku bihumbi bitatu nibo bakuwe mu byabo kubera ibi bitero, bakaba bahise bahungira mu midugudu ya Kashebere, Kibati, Luberike na Mahanga yo mu duce twa Masisi.