Post
RDB na Google muri gahunda yo kugaragaza ahantu nyaburanga binyuze kuri Internet
{Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB ku bufatanye na Google mu mpera z’icyumweru gishize bashyize ahantu nyaburanga kuri Internet ngo bizafashe ba mukerarugendo kugera ino bazi ahashimishije kurusha ahandi.}
Iki gikorwa kiswe “Rwanda Tourism MapUp” cyakozwe mu mujyi wa Kigali, uwa Musanze ndetse na Rubavu aho ibikorwa by’ubukeragendo birimo amahoteli na resitora ndetse n’ahantu nyaburanga byashyizwe kuri internet.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Rwigamba Rica avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaru kuko ubukerarugendo ari bwo buzana amadevize menshi u Rwanda kandi bizatuma birushaho kwiyongera.
Yagize ati: “Abitabiriye kino gikorwa bazafasha kumenyekanisha ahantu hakenerwa cyane na ba mukerarugendo. Ibi kandi ni mu rwego rwo kwagura iki cyiciro cy’ubukungu kuko ari cyo cyambere kinjiza amadevize menshi mu Rwanda”.

Iki gikorwa cyahuje abagera kuri 40 biganjemo ababizobereyemo bahagarariye Google mu Rwanda, abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda ndetse n’abakora mu ishami ry’ubukerarugendo muri RDB.
Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, internet ni bwo buryo bwa mbere bwifashishwa mu kurangira ba mukerarugendo. 70% by’abakerarugendo bafata ibyemezo by’aho bashaka kwerekera bakoresheje internet.
Iki gikorwa kizatuma za resitora n’amahoteli ndetse n’ahandi hantu nyaburanga bibasha kugaragara kuri Google Map kandi bizajya bikomeza buri gihe ngo bityo n’ahashya habashe kugaragazwa.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gikoranye byemewe na Google muri iyi gahunda n’ubwo ibihugu byo mu karere nka Kenya na Uganda ho bisanzwe bikorwa n’abanyeshuri biga Ubumenyi bw’Isi muri za Kaminuza.


